Affaires y’ibirombe byishe abantu i Huye: Major (Rtd) Katabarwa na Gitifu barekuwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Inzego zitandukanye zashyinguye mu cyubahiro abaguye muri iki kirombe

Urukiko rwarekuye Major (Rtd) Jean Paul Katabarwa n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba, Uwamariya Jacqueline, bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’abapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro.

Major(Rtd) Jan Paul Katabarwa na Jacqueline Uwamariya bari bajuriye mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza.

Bajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwari rwabahamije ibyaha maze rubakatira igifungo cy’imyaka irindwi.

Bari bahamijwe ibyaha bifitanye isano no gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya bafite kandi aho bashakishaga ayo mabuye y’agaciro haje gupfira abantu batandatu.

Aho hantu haje gufatirwa icyemezo hashyirwa ikimenyetso ko haguye abantu kuko imirambo yabaguyemo yabuze.

Bajuririye mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza maze rufata icyemezo ko Uwamariya Jacqueline ari umwere kuri ibyo byaha kandi agomba guhita afungurwa.

Major (Rtd) Jean Paul Katabarwa we Urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi atanu hasuzumwe basanga igihe amaze afunzwe yararengeje ayo mezi maze ahita afungurwa.

Me Shema Charles Gakuba umwe mubunganiye Major (Rtd) Katabarwa yabwiye UMUSEKE ko ibyo baburanaga byumvikanaga.

Yagize ati “Ntibyari gushoboka ko umukiriya wanjye ahamwa n’icyaha abo bantu batarigeze baboneka niba barimo kuko imirambo yabo itigeze igaragara kandi ikigo kibifite mu nshingano cyavugaga ko hariya hantu nta mabuye y’agaciro ahari”.

- Advertisement -

Me Shema yakomeje avuga ko uru rubanza ntaho rwajuririrwa ahubwo byarangiye kuko ibisabwa kugira ngo urubanza rujye mu bujurire igihano kigomba kuba kirenze imyaka icumi kandi uwo yunganiye yakatiwe amezi atanu.

Ati ” Cyereka hari utanze ikirego mu karengane ariko nta baregeye indishyi kandi ubushinjacyaha bushobora kutajya mu by’akarengane kuko ibyo twavugaga byari ukuri ari nabyo urukiko rushobora kuba rwarashingiyeho rubarekura”.

Mu bujurire bw’aba bombi baburana bavuga ko atari ugushinyagura ariko nta kimenyetso cy’uko abo bantu baba baraguye aho hantu koko.

Bavuga ko iyo mirambo itabonetse ngo byibura ibe yanashyingurwa.

Kuri Jacqueline Uwamariya we yanavugaga ko adakwiye kubazwa ibintu byabereye ahantu amaze igihe kinini yaravuye kuko byabereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye akaba yari asigaye ayobora umurenge wa Maraba mu karere ka Huye.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyo baregwa bibahama. Abacamanza batatu nibo baburanishije uru rubanza.

Major (Rtd ) Paul Katabarwa yagizwe umwere ku cyaha cyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho bifite impamvu nkomezacyaha byateye urupfu, gusa yahamijwe icyaha cyo gukora ibikorwa bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Jacqueline Uwamariya we yagizwe umwere ku byaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe, yagizwe umwere ku bufatacyaha no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Bariya bantu bikimara kuvugwa ko  bapfuye urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza biba ngombwa ko bagira abo bata muri yombi.

Icyo gihe hafunzwe Major (Rtd) Jean Paul Katabarwa binakekwa ko icyo kirombe cyari icye, Uwamariya Jacqueline wayoboraga mu murenge wa Maraba ariko wigeze kuyobora umurenge wa Kinazi

Hatawe muri yombi kandi abarimo Iyakaremye Liberathé wari umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Kinazi, Protais Maniriho wari SEDO mu Kagari ka Gahana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahana Gilbert Nkurunziza.

Abo Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwabagize abere ku cyaha cyo kuba ibyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icy’Ubafatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko.

Bose batawe muri yombi mu mwaka wa 2023 ubwo abantu batandatu barimo abari abanyeshuri muri G.S Kinazi bagwiriwe n’ikirombe imirambo yabo ikabura, hagafatwa icyemezo cyo kuhashyira ibimenyetso by’imisaraba yanditseho amazina y’abapfuye.

Icyo kirombe giherereye mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Umubyeyi afashe ifoto y’umwana we waguye muri iki kirombe
Aho baguye hashyizwe umusaraba
Imashini zagerageje gushakisha abaguye mu kirombe ziraheba
Inzego zitandukanye zashyinguye mu cyubahiro abaguye muri iki kirombe

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza