Amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda yajemo rushorera

Amasezerano yo kuzana Abimukira mu Rwanda baturutse mu Bwongereza yajemo birantega, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, atangaje ko yahagaritse iyo gahunda yari yarashyizweho n’Abamubanjirije.

Mu 2022, u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka itanu , aho u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiyeyo mu buryo butemewe.

U Bwongereza bwatanze inkunga irimo miliyari 300 Frw nk’amafaranga ya zifashishwa mu kwita kuri abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu Rwanda.

Uyu mushinga wari wabanje kwanga nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rwaravuze ko uyu mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda unyuranyije n’amategeko ko kandi u Rwanda ari igihugu kidatekanye.

Mu Kuboza kwa 2023, Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bwongereza basinye amasezerano avuguruye yateganyaga ko nta rukiko ruzongera gukumira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ahubwo ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazayemeza. bazawugiraho ijambo rya nyuma.

Ndetse muri Mata, uyu mwaka, Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yari yatangaje ko indege ya mbere izaza mu Rwanda nyuma y’Amatora y’u Bwongereza.

Ayo matora yarabaye, maze ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryegukana intsinzi ku bwiganze busesuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, bishyira iherezo kuri guverinoma y’abasigasira amahame y’Abongereza (Conservatives) yari iyobowe na Rishi Sunak.

Nyuma y’uko Keir Starmer ahise atorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yahagaritse gahunda ya guverinoma zamubanjirije yo kohereza mu Rwanda abimukira baba batinjiye mu Bwongereza binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

- Advertisement -

Mu Kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku ya 6 Nyakanga 2024, nyuma y’Inama ya Mbere y’Abaminisitiri yari ayoboye, Starmer yavuze ko iyi gahunda yapfuye  kuko ngo ntiyigeze ifasha guverinoma gukumira abimukira bakoresha ubwato buto.

Ati “Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y’uko itangira. . Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko kuva ayo masezerano yasinywa, abimukira bakomeje kuza kuko byagaragara ko amahirwe y’iyo gahunda atagera no kuri 1%.

Politike ya Starmer ku va mbere yavugaga ko we yazashyiraho abashinzwe  umutekano wo ku mipaka  bazafasha guverinoma gukurikirana abatwara abimukira binyuranyije n’amategeko ko kandi ibyo byatanga umusaruro kurusha kohereza abimukira mu Rwanda.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW