Amezi arihiritse abavuzi gakondo bari mu gihirahiro

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Amezi arindwi arihiritse abavuzi gakondo barababuze ubakemurira ibibazo bibugarije, ibi byatumye bugarizwa n’ubukene kuko n’abageragezs gukora bakora bihishe nk’inyeshyamba.

Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko bakeka ko Minisiteri y’Ubuzima yakuyeho ibyangombwa bari barahawe.

Bavuga ko “ Ibibazo bibugarije byatangiye mu mpera za 2023, ubwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyabasuraga cyoherejwe na MINUSANTE, kigasanga hari imiti bafite itari mizima kuko batagiraga ‘Laboratory’.”

Ngo ibi byatumye bafungwa iminsi 21, bashinjwa icyaha cyo kutagira ibyangombwa kandi bari baragihawe, ndetse banashinjwa gutanga ibintu byagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu kandi bari barahawe uruhushya rwo gutanga ibyo batangaga.

Ngo baje kuba abere, Inkiko zirabarekura, aho kugira ngo ikibazo cyabo gikemurwe, haje gushyirwaho amabwiriza ababuza kuvuza ibimera.

Bavuga ko ” Inzego zibizi ko Nta bikoresho bafite, ko kandi nabagerageje gushinga ikigo cyatanganga amahugurwa, FDA yaje ikagihagarika, itabanje kureba ko abantu batagira n’ibyagombwa.”

Bavuga ko basabye FDA ubusobanuro bw’impamvu bahagaritse icyo kigo, ariko ntisubuze, none ubu icyo kigo cyitwa IHENAPRO cyaheze hagati nk’ururimi, ibi byatumye abavuzi gakondo bahora mu gihirahiro ntibanakore.

Aba bavuzi gakondo bavuga ko ibi bituma hari abavuzi bakora mu bwihisho, ku buryo utabaza ngo ni abahe bavuzi gakondo bakora, byanatunye batakizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe.

Basaba ko Leta y’u Rwanda yabarenganura kuko bari mu ruzitiro, bituma n’iyo inzego z’ibanze zibabonye zibirukaho.

- Advertisement -

Mu Gushyingo kwa 2023, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yasabye Ihuriro ry’abavuzi gakondo kwirinda kubarura no guha ibyemezo abavuzi gakondo bibumbiye mu ihuriro ryabo (AGA Network Rwanda).

Byabaye nyuma y’igihe muri ryo havuzwe ubwumvikane bucye buterwa n’uwo bavuga ko yirukanywe ku buyobozi kubera kurigira nk’akarima ke.

UMUSEKE.RW