Bishop Rugamba uyobora Bethesda Holy Church yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Rugamba yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye

Pasiteri w’Itorero Bethesda Holy Church Bishop Rugamba Albert yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, yatangaje ko koko afunze  .

Icyakora  Dr. Thierry Murangira, yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyagwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church ndetse n’igihe RIB yamutaye muri yombi kuko hagikorwa iperereza.

Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.

Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Ivomo: Kigali Today

UMUSEKE.RW