Tshisekedi yirukanye uwavuzwe mu biganiro na M23 i Kampala

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi, yirukanye Jean Bosco Bahala Lusheke ukuriye porogaramu ya leta ya DR Congo yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo n’inyeshyamba.

Perezida wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yirukanye Abbé Jean Bosco Bahala Lusheke ukuriye porogaramu ya leta ya DR Congo yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo n’inyeshyamba.

Mu butumwa bugufi bwashyizwe ku rubuga rw’Umuvugizi wa Perezida, Tina Salama, ntiyasobonuye impamvu yo kwirukanwa kwa Bahala Lusheke.

Mu mpera z’icyumweru gishize byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko Bahala akuriye itsinda ryoherejwe na leta ya Congo i Kampala mu biganiro by’ibanga n’umutwe wa M23.

Radio RFI ivuga ko yabonye amakuru yemeza ko ibyo biganiro byabereye kuri Imperial Heights Hotel i Kampala.

Byahuje intumwa za leta ziyobowe na Jean Bosco Bahala n’intumwa za Alliance Fleuve Congo (AFC), ihuriro ririmo umutwe wa M23 rihagarariwe n’abarimo René Munyarugerero na Col. John Imani Nzenze.

RFI ivuga ko intumwa za AFC zayemereye ko ibyo biganiro byabaye, igasubiramo Jean-Bosco Bahala we avuga ko yari i Kampala ariko atahuye n’intumwa za AFC, ko yari mu butumwa bw’akazi ke gasanzwe ko atari yagiye guhura n’abo muri M23.

Ku wa mbere, umuvugizi wa leta Patrick Muyaya, yahakanye iby’aya makuru, atangaza ko “nta muntu watumwe na leta mu biganiro ibyo ari byo byose” n’umutwe wa M23 “i Kampala”.

Ubutumwa bwa Tina Salama uyu munsi ntibusobanura impamvu yo kwirukana Jean Bosco Bahala, gusa benshi ku mbuga nkoranyambaga babihuje n’ibimaze iminsi bivugwa.

Congo yavuze ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23. Yagiye isabwa n’ibihugu by’amahanga kwemera kuganira n’umutwe wa M23 ariko itsimbarara ko idakozwa ibiganiro.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW