Gicumbi: Ndihokubwimana witeguraga kurangiza Kaminuza yitabye Imana

Ndihokubwimana Jean Paul  witeguraga kurangiza kaminuza , yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yaherukaga gukora agiye mu myiteguro yo kumurika igitabo.

Ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, mu masaha ya nimugoroba  ni bwo byatangajwe ko Ndihokubwimana Jean Paul wigaga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB),  yapfuye azize impanuka yakoze ku wa 19 Kamena 2024 agiye mu myiteguro yo kumurika igitabo (Defence).

Ndihokubwina Jean  Paul yari uwo mu Karere ka Burera, akaba yaraguye mu mpanuka yakoze ajya kuri Kaminuza ya UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi agiye kwerekana ko ibyo yasabwaga na Kaminuza yabirangije kugira ngo amurike igitabo.

Bivugwa ko imodoka itwara abagenzi yari imutwaye yagonganye n’ikamyo ku wa 19 Kamena 2024, abantu barindwi  bari bayirimo bagakomereka.

Uyu musore yari yakomeretse igice cy’umutwe ari byo byamuviriyemo gupfa.

Umwe muri bagenzi be bigaga ku kigo kimwe yagize ati: “Uyu munyeshuri yigaga muri Kaminuza ya UTAB, gusa yapfuye ubwo yari aje gutanga ibisabwa (clearance) kugira ngo bamwemerere kumurika igitabo. Gusa natwe twamenye aya makuru bari ku murangisha mu ihuriro ry’ishuri (group) ubwo yari amaze gukora impanuka kuko yigaga mu ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda”.

Dr. Niyonzima Eliezel, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya UTAB, yavuze  ko amakuru y’uyu munyeshuri waguye mu mpanuka ari ukuri ndetse ko yashyinguwe tariki ya 30 Kamena 2024.

Ati: “Yego ni byo, yari umunyeshuri wacu ndetse ubu bamwe mu banyeshuri bacu bagiye kumuherekeza yigaga mu Ishami ry’Uburezi”.

Yashimangiye  ko uyu munyeshuri yakoze impanuka yerekeje ku ishuri ari mu myiteguro y’ibikorwa bibanziriza gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

- Advertisement -

Uyu  musore yari umuyoboke w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi aho yabarizwaga mu Rugaga rw’Urubyiruko b’iryo Torero aho yari ku rwego rw’Umuyobozi Mukuru (Master Guide).

Avuka mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, akaba yari n’umuririmbyi muri Korali yitwa Amis des Anges.

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW