Junior Elenga yasinyiye Rayon Sports (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Prinsse Junior Elenga Kanga, rutahizamu ukomoka muri Congo Brazzaville yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo rutahizamu Junior Elanga w’imyaka 24 yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, aje  gusinyira Gikundiro.

Nyuma y’icyumweru ageze mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko uyu Munye-Congo Brazzaville yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore usatira anyuze mu mpande yakiniraga ikipe ya  AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w’imikino ushize, aho banatwaranye Igikombe cy’Igihugu (coupe du Congo).

Mbere yo kwerekeza muri iyi kipe y’i Kinshasa, Junior Elenga yakiniye kandi Club Athlétique Renaissance Aiglon ndetse na AS Otôho d’Oyo z’iwabo.

Ni umukinnyi wa 10 Murera isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma y’umunyezamu Ndikuriyo Patient, Rukundo Abdul Rahman, Richard Ndayishimiye, Omar Gningue, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Ishimwe Fiston, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier ‘Seif’ ndetse na Niyonzima Haruna watangajwe ku munsi w’ejo hashize.

Nta gihindutse, Aba-Rayons bazabona uyu mukinnyi mushya ndetse n’abandi basinye ubwo Rayon Sports izaba ikina na Gorilla FC mu mukino wa gicuti uzabera kuri Kigali Péle Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nyakanga 2024.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 3,000 Frws, 5,000 Frws, 10,000 Frws na 20,000 Frw.

Prince ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Yerekanye ko yishimiye Gikundiro

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -