KAGAME Paul yatsinze amatora

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Paul KAGAME niwe watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu

Kagame Paul wari waratanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, niwe watsinze amatora nkuko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Mu majwi y’ibanze  ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , yatangaje ko mu bakandida bari biyamamaje ku mwanya w’igihugu, Paul Kagame aza imbere n’amajwi 99.15%. Yatowe n’abantu 7,099,810

Ni mugihe Habineza Frank w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda]  afite amajwi 0.53% aho yatowe n’abantu 38,301. Naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga afite 0.32 aho yatowe n’abantu 22,753.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko ubwitabire bw’abatora bwari bushimishije kuko bwari ku kigero cya 98%.

Mu majwi y’Ibanze ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora ni ay’abatoye mu banyarwanda baba mu mahanga ndetse no mu Rwanda.

Muri rusange abatoreye mu mahanga bangana na 52.73% mu majwi amaze kubarurwa angana na 40,675.

Mu banyarwanda batoreye mu mahanga, abatoye Kagame Paul bangana na 95.40% Frank Habineza ni 2.15% naho Philippe ni 2.45%

Mu Rwanda, mu  ntara y’Amajyaruguru abatoye bangana 77.81% bangana na 1,151,970.  Paul Kagame  yatowe ku majwi angana na 99.65%, bangana na 1,167,962.

Frank Habineza yatowe ku majwi angana na 0.27% bangana na 3,053.

- Advertisement -

Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.08% bangana 935.

Mu Ntara y’Amajyepfo abatoye bose bangana na 78.57% bangana 1,615,265. Paul Kagame yatsinze ku majwi 98.60%, Frank habineza agira 0.73% naho Mpayimana Philippe agira 0.67%.

Intara y’Iburasirazuba abatoye bose bangana 1,766799 bangana na 78.65%.

Paul KAGAME afite amajwi 99.30% angana na 1,754,489 . Frank Habineza ni 0.64% bangana na 11,369, Mpayimana ni 0.05%  banagana na 961.

Mu Ntara y’Iburengerazuba abatoye bose ni 1,607,932. Paul Kagame yagize amajwi 99.60% bangana na 1,491,447. Frank Habineza yagize amajwi angana na 0.11 %angana n’abantu 1,839, Mpayimana Philippe agira amajwi 0.29% angana na 4,446.

Abatuye Umujyi wa Kigali batoye bose bangana 978,223 bangana na 83.45%.

Paul Kagame yagize amajwi,98.59% bangana na 966,452, Frank Habineza ni 0.96% bangana 9,433, Mpayimana Philippe agira 0.44% bangana 4,33 .

NEC ivuga ko izatangaza mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.

UMUSEKE.RW