Kirehe: Bahamya ko ibyo Kagame yabijeje mu 2017 yabigezeho

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Kagame yakiranwe urugwiro i Kirehe

Abaturage b’Akarere ka Kirehe, bashima ko ibyo Perezida Paul Kagame yabijeje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2017 yabibagejejeho muri manda y’imyaka irindwi ishize.

Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo, Paul Kagame, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ni umunsi wa cyenda wo kwiyamamaza kuri uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi aho Kirehe yiyongereye ku tundi turere yanyuzemo turimo Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Bimwe mubyo bishimira, ni amazi meza yegerejwe abaturage mu Mirenge itandukanye aho bajyaga bajya kuvoma ibishanga ingona zikabarya none ubu byarakemutse.

Uwitwa Ndahayo Yoweli avuga ko muri 2017 n’imyaka yabanje, bari bahangayikishijwe no kuvoma ibishanga ariko ubu byakemutse.

Ati “ Twamaze kwegerezwa amazi hose, ndetse byorohera n’ibindi bikorwa bitandukanye gukorwa birimo kubaka amashuri n’ibindi.”

Mu karere ka Kirehe, hari imihanda yongerewe ndetse n’imishya irimo gukorwa kugira ngo irusheho koroshya ubuhahirane n’Iterambere.

Mukamunana Alphonsine avuga ko Kagame ibyo yabemereye muri Kirehe mu mwaka wa 2017, babibagejejeho ariyo mpamvu bazakomeza kumutora.

Ati “Kudatora Paul Kagame ni ukunyagwa zigahera kuko ibyo yadusezeranyije byose yarabikoze kandi tumuri inyuma ibihe byose”.

- Advertisement -

Asaba ko ibitarakorwa nabyo byazakorwa muri iyi manda y’imyaka 5 biteguye kumutorera ndetse ibyagezweho bikarindirwa umutekano.

Ati “Dukwiye gukomeza kurinda ibyagezweho, ariko nanone ibitaragerwaho nk’imihanda ya Kaburimbo, abatarabona amashyanyarazi bakayabona, abantu bakabona amazi meza hose kandi ibyo twizeye neza ko twese nidutora Kagame tuzabigeraho muri iyi manda y’imyaka itanu”.

Ndikubwami Laurent wo mu Murenge wa Nasho avuga ko yahisemo neza ubwo yahitagamo FPR-Inkotanyi kuko yamuhaye byose ndetse imurengerezaho.

Ati “Yampaye inka ubu ndakamirwa, twabonye amashuri hafi, amavuriro, amazi meza, turuhira imyaka yacu, ntakindi twamunganya arakagira umugisha ntakindi namwifuriza”.

Ndikumwami akomeza avuga ko kera abantu barwaraga amavunja abandi bagasuhuka kubera inzara ariko ibyo byabaye amateka ku buzima bw’Abanyarwanda kandi ko bamushyigikiye cyane ndetse nta kintu na kimwe cyabahungabanya bamufite.

Ibyo Abanya-Kirehe bishimira mu myaka irindwi ishize

Akarere ka Kirehe kagejejwemo ibikorwaremezo bitandukanye mu myaka iridwi ishize, nk’iyagurwa ry’umuhanda wa Kayonza-Rusumo ufite kilometero 92.

Hubatswe uruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga MW 26,6 ku ruhande rw’u Rwanda. Uyu mushinga mu buryo bwagutse ufite ubushobozi bwo gutanga MW 80 uhuriweho n’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.

Indi mishinga yahujwe n’uyu irimo uwo guteza imbere uturere (Local Area Development Projects) ukorera muri Kirehe na Ngoma ndetse LADP irimo ibigo nderabuzima, Inzu mberabyombi mu Karere ka Kirehe hamwe n’umuyoboro wo gukwirakwiza amazi.

Amashanyarazi yakwirakwijwe muri site za Mahama na Mpanga ndetse n’imirenge ya Musaza, Kigarama, Gatore na Nyarubuye. Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye ziva ku 20.587 mu 2017 zigera ku 86.801 mu 2023.

Umushinga wo kuhira mu Murenge wa Mpanga ku buso bungana na hegitari 659.

Mu by’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe Isoko rya Rusumo ritangira gukoreshwa mu 2023 ritwaye ingengo y’imari ingana na miliyari 4,2 Frw.

Imibereho myiza n’ubuzima hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Mahama.

Mu burezi hubatswe ibyumba 985 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 4,8 Frw. Hubatswe kandi amashuri abiri y’inshuke, hubakwa n’amashuri umunani y’Imyuga n’ubumenyingiro.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene hatanzwe inka 5194 za Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 31.472.

Abaturage bishimiye kwakira Kagame

Kagame yakiranwe urugwiro i Kirehe

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Kirehe