Kiyovu yagabanyije ibibazo ifite muri FIFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwishyura ideni yishyuzwaga, ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gukurirwaho ibihabo yari yafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kubera kutishyura umunyezamu, Emmanuel Kalyowa.

Iyi kipe yo ku Mumena, yamaze gukurirwaho ibihano yari yafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’amaguru mu ku Isi, FIFA kubera kutishyura umunyezamu Emmanuel Kalyowa ukomoka muri Uganda.

Uyu munyezamu wageze muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino ntabwo yagiranye ibihe byiza n’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse yaje kwanga kumuhemba na we ahita atanga ikirego muri FIFA.

FIFA yaje gufata umwanzuro wo guhanisha ikipe ya Kiyovu Sports igihano cyo kutandikisha abakinnyi nyuma yo gutsindwa urubanza.

Emmanuel Kalyowa yareze Kiyovu Sports ayisaba ko batandukana ndetse agahabwa amafaranga ye ariho n’indishyi y’akababaro byose hamwe byari bihwanye na Miliyoni 35 z’amanyarwanda.

Nyuma yo kwishyura aya mafaranga FIFA yamenyesheje abari bahagarariye uyu mukinnyi mu mategeko ko ikirego cyafunzwe kuko uwaregwaga yakemuye ibyatumaga aregwa.

FIFA yamenyesheje Ferwafa kandi ko ikipe ya Kiyovu Sports yakuriweho igihano cyo kudasinyisha. Iki cyemezo ariko ntabwo cyemerera Kiyovu Sports kuba yakwandikisha abakinnyi kuko igifite ibihano by’umutoza Petros, abakinnyi barimo Cojifa na John Mano kandi bose bakaba baratumye Kiyovu Sports ihanishwa kutagura abakinnyi.

Kiyovu Sports yamaze gukemura ibibazo yari ifitanye na Kalyowa Emmanuel
Kiyovu Sports yamaze gukurirwaho ibihano na FIFA

UMUSEKE.RW