Mbappé yakiranywe ubwuzu i Madrid (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umufaransa, Kylian Mbappé yerekanwe nk’umukinnyi wa Real Madrid imbere y’abafana basaga ibihumbi 80.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo igihe kirekire abakunzi ba Los Blancos bari bategereje cyageze, ubwo Kylian Mbappé yerekanwaga ku mugaragaro imbere y’abafana benshi bari bakoraniye muri Estadio Santiago Bernabéu.

Aho yarahagaze amurikirwa abafana, yari kumwe na Perezida w’ikipe, Florentino Pérez ndetse kandi n’ibikombe 15 bya Champions League iyi kipe ifite byari byazanywe.

Mu magambo ye amuha ikaze, Pérez yagize ati “Mu myaka 12 ishize, [Zinedine Zidane] Zizou yatumiye uyu muhungu ku kibuga cy’imyitozo, none ubu ni yo nyenyeri izadufasha kugera ku ntego zacu mu bihe biri imbere. Uyu munsi duhaye ikaze Kylian Mbappé.”

Yakomeje agira ati “Ikaze mu rugo rwawe rushya kandi ishimire kuba ugeze ku nzozi zawe. Nzi icyo [gukinira Real Madrid] bivuze kuri wowe no ku muryango wawe. Twabonye uko warebaga ubwo wazaga hano ufite imyaka 13.”

Mbappé wari wambaye imyambaro y’ikipe na we yafashe umwanya ubundi aratangaza ati “Muraho mwese! Ngiye kugerageza kuvuga Icye-Espagnol. Ni ibintu bitangaje cyane kuba ndi hano. Ibi bintu nabirose imyaka myinshi, ubu ndi umuhungu unezerewe.”

Ni umukinnyi wari utegerejwe cyane n’abafana ba Real Madrid, cyane ko bamufitiye icyizere gikomeye.

Kylian Mbappé, ni umukinnyi wishimiwe cyane n’abakunzi ba Real Madrid kuko amatike ibihumbi 80 yo kuzaza mu birori byo kumwerekana yahise ashira ku isoko, iminota mike gusa asohotse.

Si ibyo gusa kuko n’imyambaro yanditseho nomero icyenda azambara yaguzwe ku bwinshi ndetse n’ubu ikaba igishakishwa cyane. N’ubwo igiciro ku mwambaro ari 185$ , abakunzi ba Madrid ntibakanzwe na cyo kugeza ubwo abagura iyi myambaro biciye ku rubuga rw’ikipe babwirwa ko izabageraho nyuma y’ibyumweru bitandatu bitewe n’ubwinshi bw’abayikeneye.

- Advertisement -

Ukwerekanwa kwa Mbappé kwatumye ibiruhuko bye bitinda gutangira nyuma yo gusezererwa na Espagne mu Irushanwa ry’i Burayi (Euros 2024) ku wa Kabiri w’icyumweru gishize. Ku bw’ibyo, agomba gutangira ibiruhuko bye mbere yo gusanga bagenzi be.

Ibyo bivuze ko atazajyana n’abandi muri Amerika mu mpera z’uku kwezi aho Real Madrid izakinira imikino muri Chicago, New Jersey na Charlotte.

Azatangira imyitozo i Madrid mu matariki ya 6 Kanama aho azakomezanya na bagenzi be bazaba bakubutse muri Amerika.

Abafana ba Los Blancos bamwitega ku mukino w’igikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Super League Cup) Real Madrid izahuramo na Atlanta tariki 14 Kanama, i Warsaw muri Pologne.

Yakoze nk’ibyo CR7 yakoze
Yasomye ikirango cya Real Madrid nk’uko CR7 yabikoze
Ababyeyi ba Mbappé bari baje gushyigikira umuhungu wa bo
Yahawe nimero 9
Ni umusore waherewe nimero mu bubiko bw’ibikombe by’ikipe
Yatemberejwe mu bubiko bw’ibikombe
Mbappé yishimiye kugera ku nzozi ze
Yahise ajya gusuhuza bagenzi be
Yabasanze mu nzu ya Gym
Buri wese yari amwishimiye
Yari yishimye pe
Yahise ajya kuganira n’itangazamakuru
Mbappé yanahuye na Ancelotti uzamutoza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW