Miggy agiye gutangiza Irerero ryigisha umupira w’amaguru

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mugiraneza Jean Baptiste wakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi, yatangaje ko agiye gutangiza Irerero ryigisha umupira w’amaguru.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abato kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w’Amaguru, Abanyarwanda batandukanye bakomeje gushora muri uyu mushinga.

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy, yiyemeje gutangiza Irerero rizafasha abana kuzamura impano z’abato.

Iri rerero rizitwa ‘Migi Football Academy’, rızatangira mu Cyumweru gitaha.

Aganira na UMUSEKE, Miggy yemeje amakuru avuga ko agiye gutangiza iri rerero ndetse avuga n’impamvu y’ahavuye igitekerezo.

Ati “Ndashaka kuzamura impano z’abato kubera ko nifuza kubafasha gukuza impano za bo.”

Yongeyeho ati “Nyuma yo gukina ruhago kandi nzi agaciro ko gukina ukiri muto, niyemeje gutangiza Academy kugira ngo mfashe abato kubyaza umusaruro w’impano bafite.”

Mugiraneza yazamukiye muri La Jeunesse FC yo ku Mumena, aca muri Kiyovu Sports, APR FC, Police FC, Azam FC, Gor Mahia, KMC FC n’Amavubi.

Nyuma yo gusoza gukina nk’uwabigize umwuga, Miggy ubu ni umutoza wungirije muri Muhazi United nyuma yo guca muri Musanze FC umwaka ushize w’imikino.

- Advertisement -
Irerero rizitwa Migi Football Academy
Miggy yakiniye Amavubi imyaka myinshi

UMUSEKE.RW