Mother’s Union na Father’s Union bungutse Abanyamuryango bashya

Umuryango wa Mother’s Union n’uwa Father’s Union ufasha abagabo n’abagore kubakira ku Mana batoza imiryango yabo kugendera ku mategeko yayo, wungutse Abanyamuryango bashya barimo abagore 68 n’abagabo 44.

Ku ya 30 Kamena 2024, nibwo muri EAR Paruwasi ya Remera hasojwe igiterane cy’Umuryango cyari cyaratangiye ku ya 24 Kamena, cyari gifite isanganyamatsiko igira iti “Kuba impumuro nziza ya Kristo mu miryango” mu itorero ndetse no mu gihugu. iboneka mu “2 Abakorinto 2: 15”.

Iki giterane cyari kigamije kurebera hamwe icyakorwa cyose ngo Umuryango ugire impumuro ya Kristo.

Cyitabiriwe n’Abagabo, Abagore, Urubyiruko, Abanyamuryango basanzwe ba Fathers’ Union na Mothers’ Union, Abayobozi b’Itorero, Inshuti n’Abashyitsi mu nzego zitandukanye.

Ubwo hasozwaga icyo giterane habayeho umuhango wo kwinjiza abanyamuryango 68 b’abagore bashya muri Mothers’Union na 44 n’abagabo muri Fathers’ Union.

Umuryango wa Emmanuel NIYONSHUTI n’Umugore we Teddy KAYITESI, umwe mu miryango mishya yinjiye muri Mothers’ Union na Fathers’ Union, bishimiye ko inyigisho bahawe muri iki giterane cy’Umuryango zizatuma imibanire yabo irushaho kuba myiza, bakaba urugero rwiza mu bana, mu muryango, mu baturanyi n’ahandi hose babishobojwemo na Kristo.

Henriette Niyonshuti, witegura kubaka urugo akaba n’Umuyobozi w’Urubyiruko wungirije muri EAR Paruwasi ya Remera avuga ko yungukiyemo byinshi bizamufasha.

Ati “Nungukiyemo kwiga Ijambo ry’lmana, gusengera hamwe, Gukora ubushake bw’lmana no kuyiyoboza inzira, Guhagarara neza mushingano no kwirinda icyazana impumuro mbi mu muryango mushya.”

Sylvia Mbabazi Ntaganzwa, Umuyobozi wa Mothers’ Union muri EAR Paruwasi ya Remera, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategurira hamwe na Fathers’ Union iki giterane, kwari ukugira ngo barusheho, kubaka ingo zirigusenyuka muri iyi minsi.

- Advertisement -

Ati ” Twakoze ibishoboka byose mu kugitegura kubera ko dufite umutwaro w’ingo zirimo kugenda zisenyuka, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inda zitateganyijwe mu bangavu, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi bibazo mu muryango Nyarwanda.”

Ntaganzwa avuga ko inyigisho zatanzwe mu cyumweru cyose zizafasha imiryango gusubira mu nshingano nk’uko bigaragara mu bushake bw’Imana.

Umuyobozi wa Fathers’ Union muri EAR Paruwasi ya Remera na Diyosezi ya Kigali, James Kazubwenge, yashimye Imana ko imyiteguro y’igiterane no kwinjiza Abanyamuryango bashya byose byagenze neza.

Umuyobozi wa Mothers’ Union muri Diyosezi ya Kigali, Esther M. Rusengo, yashimiye abanyamuryango bashya, barimo abagore n’abagabo baje gufatanya n’abasanzwe mu murimo mwiza wo gusigasira imibereho myiza ya Gikristo.

Ati “Nk’Abagabo n’Abagore turahamagarirwa gukorera Imana twishimye n’uko biboneka muri Zaburi 100: 2, tuyihesha icyubahiro, dukorere abandi tunezerewe kuko iyo dukorera abandi tuba dukorera Imana, kandi ibyo bikaba ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Rev. Emmanuel Karegyesa, Pasitori Mukuru wa EAR Remera yavuze ko bahisemo intego y’uyu mwaka wa 2024 yo kuba Umuryango ufite impumuro ya Kristo, kubera ko isubiza ibibazo imiryango irimo.

Bishop Jean Pierre Methode Rukundo, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Karongi, wayoboye umuhango wo kwakira no kwinjiza abanyamuryango 112 bashya ba Mothers’ na Fathers’ Union muri EAR Paruwasi ya Remera.

Mu ijambo rye, yasabye imiryango yabinjijwe n’Abakiristo bose muri rusange ko bakwiye kugira impumuro ya Krisito.

Ati “Nibwo tuzagira Imiryango myiza buri wese yifuza kubamo. Umuryango mwiza, utuje, utunze, kandi utekanye ni inkingi ya mwamba igihugu ndetse n’Itorero byubakiraho.”

Bishop Louis Aimable MUVUNYI, wari intumwa y’Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Rev. Nathan Amooti Rusengo, yashimye uruhare rw’Itorero EAR Paruwasi ya Remera mu iterambere rusange niry’Umuryango abasaba gukomeza kuba urumuri mu gihe cya none.

Ati “Umuryango ya Fathers’ Union na Mothers’ Union bakwiriye gufatanyiriza hamwe nk’Umuryango w’Abagabo n’Abagore bubatse ingo za gikirisito ndetse bagafatanya n’urubyiruko n’abana mu kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza ka Yesu Kristo.”

Yasabye Abagabo n’Abagore ko bakwiye kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’ingo zabo, Itorero, n’Igihugu muri rusange.

Mothers’ Union na Father’s Union ni amahuriro yashinzwe hagamijwe gufasha abagabo n’abagore kubakira ku Mana batoza imiryango yabo kugendera ku mategeko yayo, bubaka Imiryango ya Gikirisitu.

Henriette NIYONSHUTI, Umuyobozi w’Urubyiruko wungirije muri EAR Paruwasi ya Remera
Alice Fridah Umumararungu wavuze mu izina ry’abanyamuryango bashya binjiye muri Mothers’Union
Nyakubahwa Bishop Jean Pierre Methode RUKUNDO, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Karongi
Bishop Louis Aimable Muvunyi
Dr. Emmanuel Gakwaya wavuze mu izina ry’abagabo binjiye muri Father’s Union
Rev. Emmanuel Karegyesa, Pasitori Mukuru wa EAR Remera

UMUSEKE.RW