Mpayimana Philippe yijeje abanya- Kigali  kuzarandura ubushomeri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mpayimana Philippe yijeje abatuye mu Mujyi wa Kigali kuzarandura ubushomeri

Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora , ateganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 15  Nyakanga 2024, Mpayimana Philippe, yijeje abatuye mu Mujyi wa Kigali kuzabahangira imirimo no kwemera imirimo yose gukorwa .

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, ubwo yakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, Gikondo ,  Umujyi wa Kigali.

Mpayimana ubwo yari ku kibuga cy’umupira cya Mburabuturo, yijeje abanya-Kigali ko naramuka atowe, azahanga imirimo ku buryo batazabura icyo gukora.

Ati “ Hari imirimo myinshi cyane itunga abanya-mujyi,imigambi yo gushyigikira imirimo myinshi mu banyarwanda, igahabwa  gahunda, kuvuga ngo hari imirimo ibujijwe, ibyo narabihakanye.

Akomeza ati “Tugomba gushyira imbaraga nyinshi kugira ngo imirimo itunze Abanyarwanda ihabwe gahunda. Niba umurimo wubahiriza isuku, umutekano, ubundi igasorera leta , iyo mirimo yose igomba kwemerwa ariko nako tuzongera ingufu mu bigega by’ubwisungane mu kwivuza, mu bigega by’ubushomeri, ibigega byo gutabarana . Mu mujyi niho hari imirimo myinshi cyane inyuranye igomba kuvugururwa.”

Mpayimana avuga ko usibye guhangira imirimo abatuye mu mujyi , azashyira n’imbaraga mu itangazamakuru, rigakora kinyamwuga kandi rigatunga abarikora.

Ati “ Icyo nifuza ni uko rikora kinyamwuga, hagombye kujyaho ikigega gisura imirimo yose. Hakaba imirimo nashyize hejuru y’ibanze, uw’ubukomisiyoneri n’abanyamakuru kugira ngo ukore kinyamwuga. Igihe umunyamakuru azaba akora kinyamwuga azi ko ubukungu bwe buturuka ku kinyamakuru, tuzaba dutangiye kugana kuri demokarasi. Abaturage bakaneye amakuru , bagomba kuyabona  ku buryo hari imishinga myinshi nzahanga iganisha ku bukire mu itangazamakuru.”

Mpayimana avuga ko buri murenge wagakwiye kugira ikinyamakuru  cyawo n’umunyamakuru .

Avuga ko azahanga imirimo iri hejuru 416 yo mu itangazamakuru ku buryo abarikora bizababera isoko y’ubukungu.

- Advertisement -

Mpayimana Philippe nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Kicukiro yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Gasabo.

Mpayimana avuga ko umwuga w’ubukomisiyoneri n’itangazamakuru yifuza ko bikora kinyamwuga
Abiganjemo itangazmakuru ryo mu mahanga bari baje gukurikirana iki gikorwa

UMUSEKE.RW