‘Murakina n’umuriro ‘ Museveni yahaye gasopo urubyiruko rushaka kwigaragambya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
MUSEVENI yahaye gasopo urubyiruko ruri gushaka kwigaragambya

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye urubyiruko rwashakaga gutegura imyigaragmbyo yamagana ruswa n’ ubutegetsi bwe ko ruri gukina n’umuriro.

Rumwe mu rubyiruko rwo muri Uganda, ku wa kabiri w’iki cyumweru rwari rwateguye imyigaragambyo, ruvuga ko “ Guverinoma ya Uganda yamunzwe na ruswa”.

Ni urugendo rwari rwavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse byari byitezwe ko berekeza ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda .

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye urubyiruko ko ruri gushukwa n’ibiryo  biciriritse ruhabwa, bityo rutazi ibyo rukina na byo rutegura imyigaragambyo.

Ati “ Turahuze dushaka ubukire naho mwe muri guhabwa ibiryo biciriritse, ahandi ku Isi bari kurwana n’ubuzima…. abandi bo barataka inzara, naho mwe murashaka kuturangaza. Murakina n’umuriro.”

Akomeza ati “Ntabwo tuzabemerera muturangaza.”

Museveni ashinja abateguye imyigaragambyo gukorana n’amahanga mu gushaka guteza imvururu muri Uganda.

Polisi ya Uganda yatangaje ko idashobora kwemerera uru rubyiruko rwirara mu mihanda ngo rwigaragambye.

Louez Aloikin Opolose ni umwe mu rubyiruko rwari mu bashakaga kwigaragambya, yabwiye AFP ko badakeneye uruhushya rwa Polisi.

- Advertisement -

Ati” Ntabwo dukeneye uruhushya ngo dukore imyigaragambyo yo mu mahoro, ni ibintu twemererwa n’Itegeko Nshinga ryacu.”

Hashize igihe muri Kenya naho hari imyigagambyo karundura y’urubyiruko rwiyise GEN-Z, rwamagana itegeko ryo kongera umusoro ku bintu bitandukanye ryiswe “finance bill” kugira ngo rifashe kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Uru byiruko rwavugaga ko kugira ngo ibintu bisure mu buryo ari uko Perezida Wiliam Ruto yava ku butegetsi.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko bibasiye ibikorwa bya Leta nk’Inteko ishinga amategeko barayitwika, basahura amaduka ya bamwe mu Badepite, ndetse banahangana bikomeye n’abapolisi harimo no kubatera amabuye.

UMUSEKE.RW