Muri AS Kigali byatangiye gucayuka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2023-2024 iri mu bibazo, mu kipe ya AS Kigali hatangiye kugaragara ibimenyetso by’impinduka nziza.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagize ibibazo by’amikoro mu mwaka ushize w’imikino 2023-2024, byatewe n’ingengo y’Imari ya yo yagabanyijwe.

Nyuma y’uko abakozi ba yo batari bazi ikijyambere muri iyi kipe, ubu noneho bamazwe impungenge.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, Ubuyobozi bwa AS Kigali bwakoranye inama n’abakozi b’ikipe bagifite amasezerano y’akazi. Bayingana Innocent Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, ni we wari uyiyoboye.

Iyi nama yari igamije kuganira ku bibazo bihari no kubamenyesha ibiri gukorwa kugira ngo ikipe itangire akazi.

Abakinnyi babwiwe ko impamvu abayobozi bari bamaze iminsi bacecetse, ari ukubera ibikorwa by’amatora byari bimaze iminsi biri mu Gihugu hose.

Abakozi ba AS Kigali bijejwe ko mbere yo gutangira akazi muri iki cyumweru, bazakorwa mu ntoki bagahabwa igice ku mishahara baberewemo.

Andi makuru avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga, Umujyi wa Kigali uzakorana inama n’ubuyobozi bwa AS Kigali, igamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

AS Kigali yabwiwe igihe akazi kazatangirira
Shema Fabrice yijeje abakinnyi kuzatangira akazi hari icyakozwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -