Myugariro mushya wa Rayon Sports yageze i Kigali (AMAFOTO)

Myugariro Ukomoka muri Sénégal, Omar Gningue uheruka gusinyira Rayon Sports, yageze mu Rwanda

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yahamije ko yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri myugariro Omar Gningue ukomoka muri Sénégal. Uyu musore wari Kapiteni wa As Pikine ari mu bitwaye neza muri shampiyona ya Sénégal mu mwaka w’imikino ushize.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga ni bwo uyu myugariro yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, yakirwa n’Umuvugizi w’ikipe, Ngabo Roben.

Akigera mu Rwanda, Gningue yatangarije Itangazamakuru ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda kandi ko Rayon Sports nta byinshi ayiziho.

Gusa, yavuze ko mbere yo kuza yaganiriye n’umunyezamu Khadim N’diaye bakomoka mu gihugu kimwe, amubwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza kandi y’abafana benshi ariko igira igitutu.

Uyu musore yasoje avuga ko intego imuzanye muri Murera ari ugutwarana na yo ibikombe, agaha abakunzi bayo ibyishimo.

Byitezwe ko uyu musore araza gutangirana na bagenzi be imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Muri iki cyumweru kandi ni bwo Umutoza Mukuru n’umwungiriza we bazatangazwa nk’uko Umuvugizi Ngabo Roben aherutse kubishimangira.

Gikundiro ikomeje imyitozo  mu Nzove yitegura shampiyona ya 2024/25  izatangira tariki 18 Kanama 2024.

- Advertisement -
Omar yakiriwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports
Ngabo yashyizwe ari uko yakiriye uyu myugariro
Yageze i Kigali mu rukerera
Yari afite akanyamuneza ko kuza gukina mu Rwanda

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW