Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka itanu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Jean Paul Nkundineza

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 bwasabiye Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, gufungwa imyaka itanu.

Ku wa 18 Mata 2024 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Nkundineza ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.

Kuri uyu wa 17 Nyakanga, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’Ubujurire bwa Nkundineza Jean Paul wajuriye agasanga n’Ubushinjacyaha bwarajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo.

Buvuga ko Nkundineza atigeze yemera icyaha kuva mu bugenzacyaha kugeza mu rubanza mu mizi, nyamara Urukiko rw’Ibanze rumugabanyiriza ibihano.

Ati “Inenge ya mbere ni uko urukiko rwemeje ko Nkundineza Jean Paul yahamijwe icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru ariko rumuhanisha igihano gito.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Nkundineza yakoze icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha abinyujije kuri Youtube ngo aho yavuze ko Mutesi Jolly ari mu bukangurambaga bwo gusaba bamwe mu batangabuhamya gushinja Prince Kid.

Bwasabye ko Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ahamywa ibyaha byose aregwa.

Nkundineza yireguye avuga ko atigeze atangaza amakuru y’ibihuha kuko nta makuru y’ukuri ubushinjacyaha bugaragaza yagombaga gutangaza.

- Advertisement -

Yasabye ko Urukiko Rwisumbuye rwazashingira ku mategeko agenga umwuga w’Itangazamakuru.

Yasabye kandi ko inkuru aregwa gutangaza zikwiriye kugaragarizwa Urukiko kuko ibyo yagiye yerekwa ko ari amakosa yagiye abikosora.

Nkundineza yavuze ko hari bamwe mu batangabuhamya bagiye kwa Noteri mu karere ka Nyarugenge bajyanye impapuro z’ubuhamya bwabo bemeza ko nta hohoterwa bakorewe.

Yerekanye ko umugore wa Prince Kid ari we wamuhaye amakuru, bityo we kuba yaratangaje ibyo yabwiwe na nyir’ubwite nta kosa ririmo.

Ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, yavuze ko link ziri mu kirego zakumvwa mu rukiko kuko nta makuru na macye yigeze atangaza y’ibihuha atayabwiwe na nyir’ubwite.

Ku cyaha cyo kwibasira uwatanze amakuru yavuze ko nta cyabayeho.

Ati“Nta hantu nigeze mvuga nti wowe Mutesi Jolly kubera ko wakoze iki kuri Prince Kid uzaba iki n’iki, nta hantu na hamwe nigeze mbivuga.”

Yahamije ko Mutesi Jolly atigeze atakarizwa icyizere mu Banyarwanda kuko ibikorwa bye byose byakomeje.

Nkundineza yagaragarije urukiko ko hari ibyo yavuze birimo ngo Mutesi Jolly ni “Mafia”, ni “Akagome”, byose yabikosoye nyuma yo kugirwa inama na RMC.

Yavuze ko Mutesi Jolly yabajijwe n’inzego z’ubutabera niba hari ikibazo afitanye na Nkundineza avuga ko ntaho baziranye, ahubwo ko yaba yarakoreshejwe n’abantu bari bafite inyungu mu rubanza rwa Prince Kid.

Umwunganizi wa Nkundineza yagaragaje ko impamvu z’ubujurire bw’ubushinjacyaha zidakwiye guhabwa ishingiro kuko urukiko rw’Ibanze nta kosa rwakoze, rutanga ibihano biteganywa n’amategeko.

Ati “Ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze ni byo bwagaruye mu bujurire ntibwabasha kuvuguruza icyemezo cyafashwe. nta gishya kirimo”.

Yavuze ko Mutesi Jolly agaragara muri uru rubanza nk’umutangabuhamya, asaba kwemeza ko ibyo Nkundineza yatangaje bitafatwa nk’uwahohoteye umutangamakuru nyamara ari umutangabuhamya.

Urubanza ruzasomwa tariki 31 Nyakanga saa Kumi.

Jean Paul Nkundineza

UMUSEKE.RW