Nyabihu: Abaturage bageze aho batorera mu ruturuturu

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Bageze kuri sites z'itora mu ruturuturu

Bamwe mu baturage biganjemo abakuze bo mu Murenge wa mukamira na Karago, bavuga ko saa kumi za mugitondo bari bageze aho batorera bibwira ko bahita batora bakitahira.

Nyamara, ngo batunguwe no kubwirwa ko bagomba kurindira saa moya zikagera.

Mukabishyuza Suzane, umukecuru w’imyaka 81 avuga ko yageze i Jaba aho yagombaga gutorera saa kumi nigice azinduwe no gutora ngo yisubirire mu mu rugo.

Yagize ati “Nageze hano nzindutse ngo nitorere perezida, bambwira ko ngomba kwihangana ngategereza isaha zagenwe. Icyakora sinacitse intege kuko numvaga gutora mbishaka kandi ngaha ijwi umukandida nshaka. Ubu rwose ndumva nishimye.”

Yongeyeho ko “ Kuri njye uwo natoye ndumva yatsinze nigiriye mu miromo nta kibazo rwose.”

Nyamurinda Paul nawe yagize ati “nazindutse saa kumi n’imwe ngo ntore nitahire kare ntabyigana n’abana. Ubu rero ntoye ndi uwa gatatu, kandi nta muvundo uhari. Twatoye twisanzuye, mu by’ukuri amatora yacu nta kibazo.

Uyu musaza avuga ko ababafashije gutora nabo babyitwayeo neza, dore ko banubahirije isaha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette na we watoreye i Jaba yavuze ko yazindutse kuko abakuru batari kubyuka kare ngo asigare ari we uryamye.

Yagize ati “Nazindutse nza gutora, kuko ntabwo abakecuru bafite imbaraga nke bazinduka ngo njye ntinde. Icyakora nabanje kureka abakuze baratambuka. Ubu ngiye guhita ntaha kuko kuguma aho watoreye bitemewe.”

- Advertisement -

Yavuze ko amatora ari kugenda neza, aho bafasha abafite intege nke.

Aha I Jabo harimo ibyumba by’itora icyenda buri cyumba kirimo abatoresha batanu, naho mu murenge wa mukamira wose hakabamo amasite arindwi, Mu murenge wa Karago ho kugeze saa tanu abatora bari basoje, kuko hafi ya bose bari batoye, ubu bakaba bategereje ko isaha zo kubarura amajwi zigera.

Bageze kuri sites z’itora mu ruturuturu
Abaturage bahamya ko aya matora ari nk’ubukwe
Ab’inkwakuzi bateye igikumwe mu rukerera

UWIMANA JOSELYNE
UMUSEKE.RW i Nyabihu