Nyabihu: Bakeneye Abagore batazajya gusinzirira mu Nteko

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA

Bamwe mu bagize inteko itora mu cyiciro cyihariye cy’abagore bavuga ko bakenye Abagore basobanutse bazohereza kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, abazabavuganira badaciye ku ruhande cyangwa ngo bajye gusinzirira ku Kimihurura.

Iyi Nteko itora yateranye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, ihuriwemo na Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, abagize inama njyanama z’imirenge igize ifasi itora n’abagize Inama Njyanama z’Uturere tugize Intara bazindukiye.

Gahunda yari ugutora abadepite mu cyiciro kizavamo abagore 24 bagize Inteko Ishinga Amategeko bahwanye na 30 ku ijana by’abagize Umutwe w’Abadepite.

Mu murenge wa Mukamira abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko bakeneye Umugore uzabavugira ibibazo byabo, aho kwicara mu Nteko bagaheruko uko bamutoye.

Bavuga ko bazatora abo bazi neza, barebye imyitwarire yabo, uwo mugore ubwabo bavuga ko baba bamuzi ugendeye mu myitwarire isanzwe mu muryango Nyarwanda.

Mukaneza Betty yagize ati “Njyewe rwose njya gutora narebye uwo nzi, ndeba n’ubunyangamugayo bwe, niba koko yacyemura ibibazo by’abamutumye. Nishimiye ko natoye uwo nshaka, kuko mbona ko atsinze yajya avugira abagore bo mu cyaro ndetse n’abandi azi ibibazo byabo.”

Kankindi Eugenie nawe ati “ Icyo duhuriyeho nk’inteko itora nuko tugomba gutora umuntu ufite ubunyangamugayo wagezaho ikibazo akagicyemura nta mananiza, cyangwa se agakora ubuvugizi. Uwo ni we mugore dushaka ukwiye kuduhagararira rwose.”

Mu murenge wa Mukamira abagore batorewe kuri site zirindwi, aho umubare w’abatoye bose ari 324.

Mu nteko itora, abagore bari 306 naho abagabo bari 18, bakaba bagombaga guhitamo mu bakandinda 44 muri iyi ntara y’uburengerazuba.

- Advertisement -

Kuri uyu mugoroba, haratangazwa amajwi y’agateganyo.

Bazindukiye kwitorera abazabayobora

UWIMANA JOSELYNE
UMUSEKE.RW i Nyabihu