Nyagatare: Hafunguwe Uruganda rutunganya amata y’Ifu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Dr Ngirente yafunguye uru ruganda ku mugaragaro

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro uruganda rutunganya amata y’ifu, rufite ubushobozi bwo gutunganya amata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi. 

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, ubera mu Karere ka Nyagatare ahubatse urwo ruganda.

Ni ruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 45 z’amadorali ya Amerika rukaba rwaratanze imirimo ku bakozi bahoraho 270 n’abandi bari mu ruhererekane rwo gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku bworozi bw’inka.

Uru Uruganda rw’amata y’ifu rwubatswe na Inyange Industries Ltd, isanzwe itunganya bimwe mu binyobwa bidasembuye birimo amazi, amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye.

Umuyobozi w’Uruganda rw’Amata y’Ifu rwa Nyagatare, Kagaba James, yagaragaje ko uru ruganda rwatangiye imirimo muri Mata 2024.

Yavuze ko kuva icyo gihe rumaze kwakira litiro z’amata miliyoni 4,2 mu gihe miliyari 1,3 Frw yishyuwe aborozi bagemura amata bayakuye hirya no hino mu Gihugu.

Kagaba James yasobanuye ko uru ruganda ruri kubaka amateka mu Rwanda, azagera no ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Dufite inkuru nziza ko Igihugu cyacu kigiye kujya ku ruhando mpuzamahanga. Dufite amahirwe yo kuvuga ko Inyange Industries ifite amata twatwara guhangana ku isoko mpuzamahanga.” 

Byitezwe ko ruzakusanya amata y’inka z’aborozi bo mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe n’aka Gicumbi mu Majyaruguru.

- Advertisement -

Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatsemo, umukamo wariyongereye mu myaka 7 ishize, kuko wavuye kuri litiro zisaga miliyoni enye ugera kuri litiro miliyoni 12 ku mwaka.

Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inka zisaga ibihumbi 500, zitanga umukamo w’amata urenga litiro ibihumbi 320.

Mu Rwanda muri rusange habarurwa inka zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Mu Gihugu hose umukamo w’amata wariyongereye uva kuri litiro miliyoni 776 mu 2017, ugera kuri litiro zisaga miliyari mu 2024, bigizwemo uruhare na gahunda zirimo nka Gira Inka yatumye abanyarwanda bongera korora Inka.

Dr Ngirente yafunguye uru ruganda ku mugaragaro

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW