Nyanza:  Abarimo abanyerondo  basabiwe gufungwa umwaka  bakekwaho ubwicanyi

Ubushinjacyaha bwo mu Karere ka Nyanza, bwasabiye Uwarushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza witwa Usanase Theodatte n’abanyerondo gufungwa umwaka kuko bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu.

Abari abanyerondo batatu nibo baburanye bambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda.

Usanase Theodatte we yaburanye adafunzwe kuko urukiko rwamurekuye by’agateganyo aho bakekwaho gukubita no gukomeretsa ku bushake Boniface Tubanambazi waje no gupfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo banyerondo barikumwe n’ ushinzwe umutekano baje gutabara aho yarwanaga n’umugore we.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Baraje bakurura hasi Tubanambazi baramukubita biza no kumuviramo urupfu

Ubushinjacyaha burasabira abahoze ari abanyerondo aribo Olivier, Maniraguha Nsanzabandi kimwe na Usanase Theodatte wari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kavumu guhabwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kubera ko hari n’imvugo z’abatangabuhamya zibashinja ko bakubise nyakwigendera byaje no kumuviramo gupfa bakaba bakekwaho gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Abanyerondo ni Olivier, Maniraguha na Nsanzabandi banemera ko bagiye gutabara ubwo bari babitegetswe n’ ushinzwe umutekano Theodatte, bagezeyo basanga nyakwigendera Tubanambazi ari kurwana n’umugore we Françoise, bafata umugabo baramushorera ngo bamujyanye kuri RIB ,bageze mu nzira Françoise aza yihuta abasaba ko bamusubiza umugabo we kuko we ahita yigira iwabo(ahita yahukana).

Abo banyerondo barabyemeye bamusubiza umugabo we nyuma bumva ko yapfuye ariko atari bo bamwishe.

Bose barasaba urukiko ko bagirwa abere, bakarekurwa kimwe na Uwahoze ashinzwe umutekano Theodatte Usanase nawe yemera ko ibyo abo bareganwa bavuga ariko byagenze.

- Advertisement -

Me Aime Niyomusabye Emmanuel wunganira abaregwa bose yagize ati “Umugabo n’umugore aba nunganira basanze barwana kandi si amakarita bakinaga, si ishapule bavugaga, si amasengesho barimo bariho barwana baranakomeretse.”

Me Aime akomeza avuga ko umugore wa nyakwigendera yihungije icyaha kandi ariwe warwanaga   n’umugabo we umwe akubita undi.

Me Aime ati“Umugore niwe watanze ikirego ahunga ikibazo kandi ariwe nyirabayazana.”

Me Aime agaruka kuri raporo ya muganga yavuze ko nyakwigendera bigaragara ko yapfuye ku murambo hariho udusharu kandi Koko byari byo kuko  barwanaga n’umugore we.

Me Aime yasoje asaba ko abakiriya be ko bagirwa abere.

Muri rusange ababuranaga bavugaga ko nta cyaha bakoze ahubwo bakaburana bashyira icyaha ku mugore wa nyakwigendera ko yishe umugabo we afatanyije na basaza be.

Mu kwezi Kwa Nzeri mu mwaka wa 2021 nibwo nyakwigendera yapfuye, icyo gihe abo banyerondo bavugaga ko nyakwigendera yishwe n’umugore we afatanyije na basaza be aho byakekwaga ko bamukubise bafatanyije.

Umugore wa nyakwigendera François we yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB ko umugabo we yishwe ni uwarushinzwe umutekano afatanyije n’abanyerondo, RIB ihita inabata muri yombi mu gihe cya COVID-19.

Nyakwigendera Boniface Tubanambazi yapfuye afite imyaka 36 yasize abana babiri bari banafitanye n’uriya mugore.

Ni mu gihe bariya banyerondo bamaze igihe kirenze imyaka 3 bafunzwe by’agateganyo.

Niba nta gihindutse uru rubanza rwaburanishijwe mu mizi n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ruzasomwa muri Nyakanga 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza