Nyanza: Umugabo yapfiriye ku ipoto ry’amashanyarazi

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza uri mu kigero cy’imyaka 32, yapfiriye ku ipoto ry’amashanyarazi.

Byabereye mu Mudugudu wa Kanyinya mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 32 yavuye mu Mudugudu wa Gatongati mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi ajya ku ipoto ry’amashanyarazi riri mu Mudugudu wa Kanyinya muri kariya kagari.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera ajya kumenyekana byatewe ni uko abaturage bumvise igiturika bagiye kureba basanga ni umuntu maze batavaza ubuyobozi.

Uyu muyobozi avuga ko bikekwa ko yari afite ibiazo byo mu mutwe bitewe n’imibereho yari abayeho.

Uriya muyobozi yagize ati”Mu mezi abiri ashize uwo mugabo yari yaracangamukiwe  ariko tutazi icyabimuteye bikekwa ko ari nabyo byatumye ajya kurira kuri ayo mashanyarazi”

Nyakwigendera yibanaga mu nzu asize umwana umwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -