Nyanza : Uwahunze akekwaho ubwicanyi yatawe muri yombi

Umusore witwa  Ferdinand Nsengiyuma alias Rusakara w’imyaka 38, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wo mu Karere ka Karongi, agahita atoroka.

Umusore watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi bikekwa ko yabukoze  muri Werurwe 2024, akabUkorera i Karongi ahita atorokera i Nyanza.

Uyu akekwaho kwica Usabyuwera Gerard, bigakekwa ko icyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Ruhungamiyaga mu kagari ka Kareba mu Murenge wa Murundi mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Icyaha cyakozwe muri Werurwe  2024,  Ferdinand alias Rusakara ukekwa ahita  atoroka.

Gusa undi ukekwa we witwa Jean Marie Vianney yahise afatwa afungirwa i Karongi, naho  Ferdinand nyuma y’amezi ane yafatiwe mu Mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Masangano mu Murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Jean Baptiste Habineza, yahamirije UMUSEKE itabwa muri yombi ry’uyu ukekwa.

Yagize ati”Yari amaze igihe ashakishwa none yarafashwe  biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bafatanyije gukora icyaha ufungiye i Karongi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kareba , ari naho nyakwigendera yari atuye,   Evariste Nsengimana, yabwiye UMUSEKE  ko nyakwigendera yatezwe saa munani z’igicuku aricwa.

Gitifu Evariste yagize ati”Ntitwamenye aho yaturutse gusa bajya kumwica nyakwigendera yatatse cyane avuga abamwishe, abantu batabaye basanga birutse bagiye kuko yabanje gutabaza.

- Advertisement -

Evariste  kandi akomeza avuga ko icyataumye nyakwigendera Gerard wari mu kigero cy’imyaka 32 yicwa  kitamenyekanye gusa baketse ko umuntu bari bafitanye urubanza ariwe wamugambaniye.

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza .

Biteganyijwe ko azajyanwa i Karongi mu gihe azaba ategereje koherezwa mu rukiko.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/ NYANZA