Paul Kagame yasoreje i Gahanga gahunda yo kwiyamamaza-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ubwo Paul Kagame yageraga i Gahanga

Nyuma yo kuzenguruka igihugu muri gahunda yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 ni bwo Paul Kagame yasoreje iyi gahunda kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ni umunsi wa 15, ukaba uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena.

Kagame yiyamamarije mu tundi turere aritwo Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Gakenke na Gasabo.

Mu ijambo rye, Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimiye abamweretse urukundo aho yanyuze hose mu bikorwa byo kwiyamamaza maze avuga ko Abanyarwanda bose ari Inkotanyi.

Ati “Kagame ni mwe, namwe muri Kagame. Kandi twese turi FPR, turi inkotanyi ndetse tukaba n’intare twese.”

Yakomeje agira ati ” Ndabashimiye cyane ukuntu mwaje muri benshi, ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, ni ikimenyetso cy’ibikorwa na byo byinshi kandi bizima.”

Kagame yavuze urugendo rw’ibyagezweho mu myaka 30 atari imibare gusa ahubwo ari ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye rukaba u Rwanda rw’Abanyarwanda bose.

Mu mugani w’Ikinyarwanda yagize ati “Ibyari inyeri byabaye inyanja.”

Kagame yavuze ko abatabyumva ari abanyamahanga bavuga u Rwanda bataruzi ariko abataruzi bakwiye kubanza kurwiga.

- Advertisement -

Aha niho yagaragaje ko kuva na kera Abanyarwanda bari bamwe bitavuze ko batari batandukanye ariko iyo byageraga ku Bunyarwanda babaga bunze ubumwe.

Tubibutse ko tariki 14 Nyakanga Kanama 2024 ari umunsi w’amatora ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda, naho tariki 15 Nyakanga 2024 akaba ari umunsi w’amatora ku banyarwanda baba mu Rwanda.

Ubwo Paul Kagame yageraga i Gahanga

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gahanga