Perezida Kagame yarirutse asiga umujandarume wa Habyarimana

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda

Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari mu bikorwa byo kumwamamaza byabereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yagarutse ku nkuru y’uburyo yigeze kwirukanswa n’Umujandarume wo ku butegetsi bwa Habyarimana akamwereka mu bworo bw’ikirenge kubera ko yashakaga kumugirira nabi.

Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yatanze ubu buhamya, ubwo yagarukaga ku byari bimaze kuvugwa na Dr. Yvan Butera ndetse na Irere Claudette babanje kumwamamaza no kuvuga ibigwi bye.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi wavukiye i Gasabo, arahakurira aranahiga kandi akaba anahakorera, yavuze ko akiri umwana yajyaga kurya iminyenga muri ‘ascenseur’ z’iyi Minisiteri akorera.

Ati “Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, ubu nzamuka ndrya umunyenga ariko ngiye guha uburezi bufite ireme abana bose b’u Rwanda”.

Kagame ubwo yafataga ijambo yagarutse ku nkuru yitsa ku ngendo yagiriye mu Rwanda ubwo yari akiri impunzi muri Uganda.

Mu Rwanda yahazaga aje gusura abantu bo mu muryango we bari barashinze iryinyo ku rindi biyemeza kuba mu Rwanda rwatotezaga Abatutsi muri ibyo bihe.

Yavuze ko mu 1987/1988 no mu ntangiro ya 1979 ubwo yabaga mu Kiyovu yahuye n’akaga ko kuvudukanwa n’Umujandarume wo ku bwa Habyarimana kubera kumukeka amababa.

Yavuze ko aho mu Kiyovu yahageze kubera Umugabo bari bafitanye isano witwaga Muyango Claver wari umuyobozi Mukuru muri MINISANTE.

Ati “Yari yarize hanze muri Tchécoslovaquie, hanyuma barangije amashuri bagiye gutaha igihugu icyo gihe ubuyobozi bwariho bwemerera bamwe kugaruka, we n’abandi nka bane cyangwa batanu barababwira ngo ntibagaruke kubera icyo baricyo.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati ” Hashize igihe barataha ku ngufu bati nibashaka batwice, baragaruka. Bagarutse bicara aho badafite akazi, hashize igihe umwe cyangwa babiri baza kwicwa, undi bamuha akazi nyuma muri Minisante.”

Kagame yavuze ko uwo Muyango yari atuye mu Kiyovu hafi y’ahahoze Ambasade ya Zaire.

Yavuze ko Umujyi hafi ya wose yari awuzi kuko iyo yavaga i Bugande yawugendaga n’amaguru.

Ati “Rimwe nza kuva kwa Muyango ngenda n’amaguru, ndaza ngera hafi y’ahari Ambasade ya Zaire, haruguru hari inzu z’abadiplomate na hariya mu Kiyovu aho Habyarimana yabaga.”

Mu mvugo ye ati “Nza kuhanyura n’amaguru, mfite agatabo ngenda nisomesha, nijijisha nza kuhanyura mva kuri ambasade ndazamuka ngana aho Ababiligi babaga ugana kuri Plateaux, umujandarume wari uharinze ati ‘Yewe sha’, ndamwihorera ndushaho gusoma. Ati ‘yewe’, ndamwihorera, araza ansanga, ndahindukira ndamureba, nti ninjye wavugaga? Ati ‘ngwino hano”

Kagame avuga ko yirukiye hafi y’ahantu hari Ambasade y’Ubufaransa, akwepera mu nzu zari zihari maze agera mu nzu kwa Muyango ariko ntiyababwira ibyamubayeho.

Ati “Nsa n’utabyumvise, ndavuduka ndiruka, arankurikira ariko ntabwo yamenye aho nyuze. Narirutse ndamusiga, ndazenguruka, ahantu hari ambasade y’Abafaransa, ndakwepa ninjira mu nzu kwa Muyango. Nta n’ubwo nigeze mbabwira ibyambayeho.”

Paul Kagame yavuze ko ibyo byabaye mu 1977/1978 hanyuma aza kwisanga atuye muri iyo nzu, ibyo yasanishije n’ibya Irere wisanze mu nzu ya Minisiteri y’Uburezi yariyemo umunyenga none ubu akaba ari afata ibyemezo muri iyo nzu ifatiye runini Abanyarwanda.

Kuri Site ya Bumbogo wari umunsi wa 14, ubanziriza uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

Nyakubahwa Paul Kagame yashimiwe ibyiza yagejeje ku Banya-Gasabo ari hamwe na FPR Inkotanyi, maze naweaberurira ko azatorera muri aka Karere, anizeza ab’i Bumbogo ko bazubakirwa umuhanda wa kaburimbo nyuma yo guhitamo neza ku wa 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gasabo