Perezida Kagame yatashye Stade Amahoro ivuguruye (AMAFOTO)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, avuga ko Perezida Kagame akwiriye gushimirwa kubera Stade nk’iyi.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga, 2024, ahari hateraniye abarenga ibihumbi 45 by’abanyarwanda.

Kuva Saa Yine za mu gitondo, abafana bari batangiye kwinjira muri iki gikorwaremezo kiri mu byiza biri muri aka Karere mu byahariwe umupira w’amaguru.

Saa Kumi n’igice zirengaho iminota nibwo Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro Stade Amahoro ari kumwe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) Dr. Patrice Motsepe.

Mu Ijambo rye, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Dr Patrice Motsepe, yavuze ko Perezida Kagame akwiriye gushimirwa kubera Stade Amahoro.

Ati “Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.”

Dr Motsepe yavuze ko ubutaha nagaruka ashaka kuzareba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika.”

Perezida Paul Kagame mu Ijambo rye yashimiye Abanyarwanda bitabiriye itahwa rya Stade Amahoro nshya, avuga ko Perezida wa CAF n’uwa FIFA ari bo batumye u Rwanda ruyubaka.

- Advertisement -

Ati “Mbere na mbere reka nshimira umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n’undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwaremezo cya siporo nk’iki.

Yongeraho ati “Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu.”

Umukuru w”Igihugu yavuze ko ubu nta rwitwazo rukwiye kubaho ku bakiri bato.

Ati “Tugomba gukora cyane, tugomba gukora neza, ku buryo tubarwa mu beza ku Mugabane wacu. Mbifurije umugoroba mwiza n’umunsi w’umunezero, ibindi byinshi biri imbere bidusanga.”

Kuva muri 2022, nibwo imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yatangiye, izakuzura muri uyu mwaka itwaye akabakaba Miliyari 165 Rwf.

Ni Stade yongerewe ubushobozi ndetse ijyanishwa n’igihe. Mu mavugurura yakozwe harimo kongera imyanya yavuye ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.

Iyi Stade ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru cya 105 x 68m, gifite ubwatsi bwemewe na FIFA, ndetse icyo kibuga gishobora no kwakira umukino wa Rugby.

Stade Amahoro ifite n’umwanya wagenewe gukoresha n’abakina umukino wo gusiganwa ku maguru, ‘Athletism’.

Stade Amahoro ikikijwe na Gymnasium Paralympique( ikoreshwa n’abafite ubumuga) , ndetse n’inzu ikinirwamo imikino y’intoki , (Petit Stade) yujuje ibisabwa na FIBA na FIVB.

Stade Amahoro kandi ifite amaduka, resitora, utubari n’ahandi hantu hacururizwa, ndetse n’ahantu habera ibirori.

Ku ya 13 Kamena 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakiriye ibaruwa ya CAF ivuga ko iyi Stade yujuje ibisabwa byose ngo yakire imikino Mpuzamahanga.

Ni we watangije umukino
Bashyize umukono ku mipira yo gukina
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko azi guconga ruhago
Byari ibyishimo muri Stade Amahoro ivuguruye
Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko Stade ari iyabo
Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yasabye Abanyarwanda gushimira Perezida Paul Kagame
Stade Amahoro ivuguruye yafunguwe na Perezida Kagame ari kumwe na Dr Patrice Motsepe
Perezida Paul Kagame yari agaragiwe n’abandi bayobozi
Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abakinnyi kureba uyu mukino
Perezida Paul Kagame ubwo yari muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW