Perezida wa Nigeria yahaye gasopo urubyiruko rushaka kwigaragambya

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Perezida Tinubu

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubi, yihanangirije urubyiruko rwateguye imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 1 Kanama 2024, avuga ko batazigera bihanganira ukora ibikorwa bibi bihungabanya umutekano bikanadindiza ubukungu bw’igihugu.

Tinubu yavuze ibi mu gihe abategura imyigaragambyo bo bavuga ko nta kizababuza gutera ikirenge mu cya “Gen-Z’ bo muri Kenya, bamaze iminsi barazengereje ubutegetsi bwa William Ruto.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Uganda naho hadutse imyigaragambyo y’abiganjemo urubyiruko basaba Museveni kwirukana abategetsi bashinjwa kurya ruswa ku kigero gihambaye.

Ni imyigaragambyo yahoshejwe n’inkoni z’igipolisi no gufunga bamwe mu badatinya gusaba ko Perezida Museveni ava ku butegetsi.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize aho muri Nigeria urubyiruko rwiyise “EndSARS” rwishoye mu mihanda rugahura n’urukuta rw’igipolisi bagashwiragira.

Aba bavuga ko batashizwe ari nayo mpamvu bateguye imyigaragambyo karundura iteganyijwe ku wa 01 Kanama.

Perezida Tinubu yasabye abayitegura kureka gahunda zabo bikiri mu maguru mashya kuko bashobora kuzahura n’akaga.

Yagize ati “Kwifashisha ibibazo by’ubukungu mu gihugu, bamwe mu bagabo n’abagore bafite intego mbi bavuga ko bakangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko, gukora imyigaragambyo.”

Umunyamabanga wa Guverinoma, George Akume mu izina rya Perezida Tinubu ubwo yari mu giterane cyahuje abayobozi gakondo, yavuze ko badashobora kwihanganira ibintu nk’ibyo.

- Advertisement -

Yagize ati “Reka twigire ku Buhinde no muri Sudani. Turi igihugu gifite abantu barenga miliyoni 200, ku bw’ibyo, ntidushobora kwihanganira kugira ibintu nk’ibi.”

Ishyaka riri ku butegetsi rishinja Peter Obi watsinzwe mu matora kuba ku isonga mu gutegura iyo myigaragambyo ifite intero igira iti “#TinubuMustGo na #End BadGovernance”.

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW