Perezida wa Turukiya yateguje gutera Israel

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Recep Tayyip Erdogan (iburyo) ari kumwe na Mahmoud Abbas umuyobozi wa Palestine (ibumoso)

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yatangaje amagambo akomeye ateguza gutera Israel mu rwego rwo gufasha abanya-Palestine.

Ibinyamakuru byo muri Israel byasubiyemo amagambo ya Erdogan agira ati “Tugomba kuba dukomeye cyane kugira ngo Israel itabasha gukora ibintu ikorera Palestine.”

Perezida wa Turukiya yavugaga ku ntambara Israel irwana muri Gaza.

Yongeyeho ati “Nkuko twinjiye muri [Nagorno-]Karabakh, (ni agace kakunze gushyamiranya Azerbaijan na Armenia), nk’uko twinjiye muri Libya, tugomba gukora nk’ibyo twakoze kuri bo (avuga kujya muri Israel). Nta kintu tutabasha gukora. Birasaba gusa ko tuba dukomeye kugira ngo dutere iyi ntambwe.”

Haratutumba intambara ikomeye hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ukorera muri Lebanon.

Israel iherutse kurasa ku ishuri muri Gaza ivuga ko abarwanyi ba Hamas baryihishemo, ariko icyo gitero cyaguyemo abantu barenga 30 hakomereka abanda 100 biganjemo abana n’abagore.

Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Riga mu gihugu cya Latvia, Erdogan aho yari mu birori niho yatangarije ariya amagambo akomeye.

Ku wa Gatandatu umutwe wa Hezbollah wagabye ibitero bya roketi mu misozi ya Golan igihugu cya Israel kigaruriye ibyo bisasu bigwa kuri Stade bihitana abana 12.

Israel ivuga ko izahora kuri icyo gitero.

- Advertisement -

Nubwo Turukiya ivuga ko ishobora gutera Israel, ubusanzwe ni kimwe mu bihugu biri mu muryango wa NATO, urimo ibindi nka Leta zunze ubumwe za America, Canada, Ubwongereza, Ubudage n’ibindi bicuditse na Israel.

UMUSEKE.RW