Perezida wa Ukraine arasaba ibiganiro Putin w’Uburusiya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Pelezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy

Pelezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy kuri iyi nshuro noneho niwe uvuga ko asanga Uburusiya bukwiriye gutumirwa mu biganiro bya kabiri by’intumwa z’ibihugu byinshi ku byakorwa ngo intambara ihagarikwe muri Ukraine ye.

Perezida Zelenskyy yagarutse kuri ibi ubwo yavugaga kuri gahunda ubutegetsi bwe buzangenderaho muri ibyo biganiro byitwa ko bigambiriye n’ubundi amahoro arambye ya Ukraine bizakorwa mu Ugushyingo 2024.

Ubwo yari ageze i Kiev akubutse mu nama ya OTAN muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Zelenskyy yabwiye Itangazamakuru ko yifuza vuba na bwangu ibiganiro n’Uburusiya.

Yatunguranye avuga ko ari we noneho ushaka kwicarana n’Intumwa z’Uburusiya cyangwa Perezida wabwo ubwe, Vladimir Putin.

Yagize ati “Twiteguye rwose gukora inama y’ibiganiro bya kabiri by’amahoro muri Ukraine bigakorwa mu gihe cya vuba cyane, nibyo byiza bikozwe kare kandi ndizera neza cyane ko Intumwa z’Uburusiya zizabibarizwamo kuko tuzabatumira nabo”.

Ni amagambo akomeye arimo n’impinduka nyinshi ku ngingo yo kuganira n’Uburusiya ashobora kugeza ku guhagarika intambara, arimo kandi amarenga y’uko Zelenskyy asanga inzira y’intsinzi za gisirikare kuri Ukraine ari kure nk’ukwezi.

Ku ruhande rw’Uburusiya uko kwemera ko batumirwa na Zelenskyy nabo babyakiriye neza cyane.

Kremlin ivuga ko ibiganiro bijyanye no guhagarika amakimbirane bitarimo Uburusiya “bitumvikana” kandi ko Perezida Vladimir Putin yiteguye kugira ngo habeho ibiganiro bihamye kandi bitanga umusaruro ufatika.

Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru hari igikuba cy’uko umuryango wa OTAN waba uri gukusanyiriza hamwe ingabo zibarirwa mu bihumbi 800 zo kujya kurwana n’Abarusiya muri Ukraine.

- Advertisement -

Ibyakorwa n’ibigarukwaho muri iyi ntambara ni byinshi, bimwe bigatangazwa ariko mu bikorwa bikaba ikinyuranyo cyabyo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW