Rayon Sports yakiriye Robertinho [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yageze mu Rwanda, atangaza ko ikimugaruye ari ukongera gutwara ibikombe.

Ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Robertinho yagizwe Umutoza Mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rw’imisozi igihumbi.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane ni bwo uyu Munya-Brésil yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, yakirwa n’abarimo Umuvugizi w’Ikipe, Ngabo Roben n’Uhagarariye Abafana, Muhawenimana Claude.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akihagera, Robertinho yatangaje ko impamvu yahisemo kugaruka muri Rayon Sports ari uko ari ikipe imuhora ku mutima.

Ati “Mfite amahirwe yo kongera gutwara igikombe kuko [Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda] Shampiyona nziza, abakinnyi beza, [Rayon Sports] ikipe nziza kandi y’abakinnyi bakiri bato. Ku bw’ibyo narabyemeye [kugaruka] nyuma yo kuvugana n’umpagarariye [Karenzi] Alex,  nyuma yo kuvugana na Perezida [wa Rayon Sports] n’abafana benshi bampamagaye babinsaba.”

Yakomeje agira ati “Umutima wanjye ni Rayon. Umutima wanjye ukunda cyane Kigali. Ku bw’ibyo nahisemo kugaruka muri Rayon Sports.”

Uyu mutoza wishimiwe n’abafana ba Gikundiro bari baje kumwakira ku bwinshi yatangaje ko intego azanye muri iyi kipe ari ukongera gutwara ibikombe.

Ati “Nkunda gukina umukino usatira kuko ndi umutoza w’Umunya-Brésil. Ngomba kubaka ikipe ikomeye. Ubwo mperuka muri Rayon Sports natwaye ibikombe bitanu niba nibuka neza ndetse tunagerana muri 1/4 cya CAF Confederation Cup . Kubera iki se tutabisubiramo, wenda tukanarushaho?” Mu mupira w’amaguru ntiwatsinda buri munsi, ariko intego yanjye ni ugukina neza kandi nkatwara ibikombe.”

Yasoje asaba abakunzi ba Murera kuzaba ikipe hafi nk’uko babigenje ubwo yaherukaga muri iyi kipe  kuko na bo biteguye kubashimisha.

- Advertisement -

Umunya-Tunisie, Sellami bakoranye muri Tunisie mbere yo kuza mu Rwanda ndetse no muri Simba SC nyuma yo gutandukana na Rayon Sports ni we uzungiriza Robertinho. Byitezwe ko na we aragera mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Uyu mutoza w’imyaka 64 ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cy’imikino Nyafurika ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup mu 2018.

Nyuma yo kuva muri Murera yatoje Gor Mahia yo muri Kenya, anatoza Vipers yo muri Uganda na  Simba SC zombi yagejeje mu matsinda y’Amarushanwa Nyafurika.

Aje gusimbura Umufaransa, Julien Mette watandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yayisinyiye muri Mutarama 2024.

Abakunzi ba Rayon Sports bongeye kumwereka urukundo
Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo yari yishimiye kongera guhura na Robertinho
Muhawenimana Claude ari mu bakiriye uyu mutoza
Wanyanza yongeye guhura n’inshuti ye
Yavuze ko agarutse gutwara ibikombe
Yageze mu Rwanda mu rukerera
Aba-Rayons baraye ijoro bategereje Robertinho

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW