Robertinho yagarutse muri Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports yemeje Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho  nk’Umutoza Mukuru wayo mu mwaka utaha w’imikino.

Aya makuru yemejwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle binyuze mu kiganiro n’itangazamakuru gisobanura iby’Umunsi w’Igikundiro. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere, ku biro by’umuterankunga mukuru SKOL mu Nzove.

Aya makuru kandi yongeye guhamywa binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, ubwo bahaga ikaze uyu mutoza wagiriye ibihe byiza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Umutoza Robertinho azungirizwa n’Umunya-Tunisie, Sellami bakoranye muri Tunisie mbere yo kuza mu Rwanda ndetse no muri Simba SC nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Gikundiro bwatangaje ko Robertinho azagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga rishyira ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, mu gihe umwungiriza we azahagera mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga.

Uyu mutoza w’imyaka 64 ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cy’imikino Nyafurika ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup mu 2018.

Nyuma yo kuva muri Murera yatoje Gor Mahia yo muri Kenya, anatoza Vipers yo muri Uganda na  Simba SC zombi yagejeje mu matsinda y’Amarushanwa Nyafurika.

Aje gusimbura Umufaransa Julien Mette watandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yayisinyiye muri Mutarama 2024.

Yagarutse mu kipe yagiriyemo ibihe byiza
Robertinho yahawe ikaze ku nshuro ya Kabiri

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -