Bamwe mu bagore babyarira mu Bitaro bya Gitwe, bavuga ko bahangayikishijwe n’aho babyarira hafunganye bityo bashobora kuhandurira indwara zitandukanye.
Bamwe muri abo babyeyi ndetse n’abagabo babo babaherekeza iyo bagiye kubyara, bavuga ko inyubako ifunganye cyane kuko abaje kuhabyarira babyigana,bagaterwa impungenge ko bashobora kuhandurira indwara zifatira mu myanya y’ubuhumekero n’izindi zandurira mu maraso.
Bongeraho ko n’iseta babagirwamo ari rito bakifuza ko iyo nyubako yagurwa, bakabyara bisanzuye.
Umwe muri abo babyeyi yagize ati “‘Iyo Umubyeyi bahamugejeje, twongera kwishima amaze kubyara bamusubije mu rugo ari muzima.”
Bavuga ko iyo habonetse undi kubabangikanya bigorana kubera ko baba begeranye bikabije.
Abaturiye ibi bitaro bavuga ko usibye iki kibazo cy’ubuto bw’ibitaro by’ababyeyi, hiyongeraho umwanda uva mu byobo by’ubwiherero, iyo byuzuye imyanda isendera mu ngo zabo.
Uwo mugabo uturiye ibi bitaro yagize ati “Buri gihe iki kibazo cy’Imyanda ituruka mu bitaro giteza amakimbirane hagati y’Ubuyobozi bwabyo natwe ababituriye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gitwe, Habituza Benjamin, yemereye UMUSEKE ko inyubako ababyeyi babyariramo ari nto cyane.
Habituza avuga ko n’inyubako zo mu bigo Nderabuzima ababyeyi bagenewe kubyariramo ziruta ubunini inyubako y’ababyeyi muri ibi Bitaro.
- Advertisement -
Ati “Mu byukuri inzu ya maternité iwacu ni nkaho ari nta nayo, twandikiye Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo idufashe turategereje.”
Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kandi bakimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bubabwira ko bugiye kubashakira Umufatanyabikorwa uzabafasha kwagura iyo nyubako.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Niyingabira Julien, yabwiye UMUSEKE ko bafite gahunda yo kwagura ibitaro bitandukanye mu gihugu, icyo gikorwa kikaba cyarahereye mu Bitaro bya Kabgayi, ibya Kibagabaga n’ahandi hatandukanye.
Ati “Byose biterwa n’amikoro ndetse n’ibyo Minisiteri iba yashyize mu ngengo y’Imari, turabizeza ko tuzabyagura igihe ni kigera.”
UMUSEKE ufite amakuru ko Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yari yanzuye ko igiye gushaka aho amafaranga y’ingurane y’ahazagurirwa Ibitaro bya Gitwe, ubu hashize imyaka itandatu iki cyemezo kitarashyirwa mu bikorwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango