Ruhango: Abagize CNF bifuza ko abatorwa bakemura ikibazo cy’abana bata ishuri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Ruhango Mukamusonera Irène yifuza ko abazatorwa bagomba kwita ku kibazo cy'abana bata ishuri n'abo mu muhanda

Abagize Inteko itora kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere basabye abo bagiye gutora basuhiza mu ishuri abaritaye, bakanita ku kibazo cy’abana bo mu mihanda.

Iki cyifuzo abagize inteko itora bagize ahanini n’Inama y’iguhugu y’abagore bagitanze ubwo berekezaga ku byumba by’itora by’abagize ibyiciro byihariye bya 30% by’abagore bahatanira kujya mu nteko ishingamategeko.

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Ruhango, Mukamusonera Irène , avuga ko nubwo hari ibyo abadepite mu cyiciro cy’abagore bacyuye igihe bakoze ariko hakiri bamwe mu bana usanga barataye ishuri bicaye iwabo mu miryango.

Mukamusonera akifuza ko bagenzi babo bagiye gutorerwa iyi myanya bagomba kwita ku ri iki kibazo bakagikemura bidasubirwaho.

Ati “Abazatorwa twifuza ko basubiza abana mu ishuri ndetse n’abo mu muhanda uwo mubare ukagera kuri zero.”

Uyu muhuzabikorwa avuga ko gukemura iki kibazo mu buryo bwiza abatowe bakwiriye gufatanya n’izindi nzego bagakemura amakimbirane abera mu muryango kuko ariyo ntandaro ituma abana bata amashuri abandi bagahitamo kujya gusabiriza mu muhanda.

Uzamukunda Laurence umwe mu bagore batuye mu Murenge wa Ruhango avuga ko hari bamwe baza gusaba amajwi bakemera ko bazakemura ibyo bibazo bamara kugera mu nteko ntibongere kwibuka ko hari ibyo bemereye abaturage ko bazitaho.

Ati “Abo twatoye bagiye bashyira mu bikorwa ibyo baba bijeje abaturage hasigara ibibazo bikeya.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango  akaba Umujyanama muri ako Karere, Rusiribana Jean Marie, yabwiye UMUSEKE ko mu bagize inteko itora harimo n’abagabo.

- Advertisement -

Ati “Gutora biri mu nshingano zacu twebwe abagize inteko itora, hanyuma abo dutoye nabo bigatuma babasha kuzuza inshingano twabatoreye.”

Abagize inteko itora mu Karere ka Ruhango ni ababarizwa mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Imidugudu 533, abo mu tugari abo mu Mirenge, ku Karere  hakiyongeraho abajyanama ku rwego rw’Imirenge ndetse n’Abajyanama ku rwego rw’Akarere bose hamwe bakaba ari abantu 4439.

Umujyanama mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie avuga ko gutora biri mu nshingano zabo, agasaba abatowe nabo ko buzuza inshingano zibareba
Bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’abagore n’abajyanama mu Karere ka Ruhango

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango