Rusizi: Abaturiye  pariki ya Nyungwe bavuze imyato Paul Kagame  

Abanyamuryango ba FPR inkotanyi, Bo mu mirenge ya Butare na Bweyeye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ituriye Parike ya Nyungwe, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024,bazindukiye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida  w’Umuryango RPF-Inkotanyi n’abakandida Depite b’uyu muryango.

Aba banyamuryango bavuze imyato ibyo bagejejweho  n’umukandida w’umuryango FPR  Inkotanyi,Paul Kagame , byahinduye ubuzima bwabo mu myaka 30 ishize.

Biyemeje ko ku wa 15 Nyakanga 2024 bazatora  Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi 100%.

Shyirambere Martin ni umwe muri abo baturage bo mu Murenge wa Butare.

Uyu yavuze ko buri muturage wo muri uyu murenge aherutse guterwa inkunga n’umushinga wa Give Directly y’amafaranga y’uRwanda  asaga Miliyoni imwe yo kwikura mu bukene,yiyongera kuri bimwe muri byinshi bagejejweho.

Ati”Ibyo FPR yatugejejeho ni byinshi dufite ivuriro ryiza,na Dogiteri nk’uw’ikigali,nti tugicana agatadowa dufite n’isoko ryiza nk’iry’i Kamembe”.

Mukarugwiza Josee, utuye mu murenge wa  Bweyeye,yavuze ko nta muturage wo muri uyu  murenge   ukiba mu bwigunge n’igishanga cyabo cyaratunganyijwe  ubu bihaza mu biribwa.

Ati“Ubu Bweyeye iragendwa, Paul Kagame nta kimunanira yaduhaye umuhanda mwiza,dufite n’umuriro w’amashanyarazi,amazi meza, dufite umutekano turaryama tugasinzira neza”.

Aba banyamuryango bakomeza bavuga ko  n’ibitaruzura biri kubakwa  birimo  inzu y’ababyeyi mu kigo Nderabuzima cya Bweyeye kiri ku Rwego Rwiisumbuye na byo ni ibyiza bategereje,biteguye kubisigasira.

- Advertisement -

MUHIRE  Donatien 

UMUSEKE/  Rusizi