Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bahamije ko ibyo Kagame Paul n’umuryango FPR Inkotanyi babasezeranyije muri Manda y’imyaka irindwi ishize byagezweho.
Babihamije kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi.
Mukangango Dihna ni umugore utuye mu Murenge wa Giheke.
Uyu yavuze ko mbere y’umwaka wa 2014, umugore wo mu Murenge wa Giheke wicaraga kuri Moto, bavugaga ko ari inkunguzi.
Ngo niwe wayicayeho bwa mbere bamwita indaya, yemezako kuva FPR Inkotanyi bayitora kugeza ubu iterambere ry’umugore wo muri Giheke ryarazamutse.
Ati”Muri 2014 umugore wicaraga kuri moto yabaga akunguye .Nayigiyeho, banyita indaya, mu myaka yose FPR ituyoboye, Ibyo yadusezeranyije byose byagezweho. Muri iyi manda y’imyaka itanu niteguye gutora Paul Kagame 100%.”
Gatete Thacien nawe atuye mu Murenge wa Giheke. Yavuze ko yarangije amashuri abanza mu 1976, aho abajyaga mu mashuri yisumbuye bari 2000 gusa, Ubu ngo yakwiriye hose ashimira iterambere rimaze kugerwaho mu burezi.
Ati”Mu mwaka 1976 mu Rwanda habaga imyanya 200 y’abantu bajya mu mashuri yisumbuye,Ubu amashuri yuzuye kino gihugu abayarimo hano i Giheke barenze uwo mubare“.
Umukandida Depite w’umuryango FPR, Nsengiyumva Dieu Donne ,yibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Giheke ko gutora Kagame Paul ari ugutora imibereho myiza irambye.
- Advertisement -
Ati”Twizere ko isezerano mwahaye Paul Kagame kuri 15 Nyakanga kare mu nkoko tuzaba twageze kuri site z’itora turi ku mubwira ngo indahiro twarahiye duteyeho igikumwe”.
Umukandida Depite w’umuryango FPR, Karemera Emmanuel, nawe yakanguriye aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi gutora Paul Kagame n’inteko ishinga amategeko
Ati”Babiri bashyize hamwe baruta umunani barasana, Kuri 15 Nyakanga 2024 ihuriro rizabe ihuro, mutore Perezida Paul Kagame n’inteko ishingamategeko ni imiyoborere myiza “.
Muri uyu Murenge wa Giheke ,muri manda y’imyaka irindwi ishize, hari byinshi bagejejweho birimo ibigo bishya by’amashuri ibyumba 47 n’ibikoni byo gutekeramo, abana bose bafata ifunguro Ku mashuri.
Hubatswe amavuriro atatu y’ibanze, abarokotse Jonoside ya korewe abatutsi bubakiwe amazu 24.
Hari kubakwa ibagiro rya kijyambere n’Ikagaragiro ry’amata rya Giheke(Giheke Daily), Utugari dutandatu mu umunani, turimo amazi meza n’amashanyarazi.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI