Stade Amahoro izakinirwaho imikino mbarwa ya shampiyona

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho izajya yakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza, biteganyijwe ko izakira imikino ibiri gusa mu mwaka w’imikino 2024-2025.

Kugeza magingo aya, Ingengabihe ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-25, ntiratangazwa n”Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, n’ubwo shampiyona y’Icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 18 Kanama uyu mwaka.

N’ubwo amakipe ataramenyeshwa uko Ingengabihe iteye, amakuru avuga ko mu mwaka w’imikino 20204-25, Stade Amahoro izakinirwamo imikino ibiri gusa izahuza APR FC na Rayon Sports, ubanza n’uwo kwishyura. Amakuru avuga ko ku ngengabihe izahabwa amakipe, hazaba hariho iyi mikino ibiri gusa ko ari yo yonyine izakinirwa muri iyi Stade mpuzamahanga.

Impamvu nyamukuru ishobora iri mu byagendeweho, ni uko kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports na APR FC ari zo zifite abafana benshi kurusha izindi mu Rwanda. Ibi bikaba impamvu nyamukuru byatumye ari zo zizakinira muri Stade Amahoro.

Bivugwa ko ikipe izemererwa kuhakirira, izatanga akayabo gashobora ko kuzaba kangana n’akabakaba miliyoni 40 Frw. Undi mukino ushobora kuzahabera, ni uzahuza APR FC na Police FC wa super coupe.

Amakuru avuga ko haramutse hari ikipe yindi yakwifuza kwakirira umukino wa shampiyona muri Stade Amahoro, byayisaba gutanga ibiyigendaho n’ubwo ntayigeze yipima isaba kuzahakirira.

Iyi Stade imaze gukinirwamo imikino ibiri, uwahuje APR FC na Rayon Sports wari wiswe “Umuhuro ni mu Mahoro” n’uwahuje Police FC na APR FC wari uwo kuyitaha ku mugaragaro.

Stade Amahoro izajya yakira abantu ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25

UMUSEKE.RW