‘Turi gutora mu mutuzo’  Imbamutima z’abatoye Perezida n’Abadepite

Bamwe mu batoreye  kuri site ya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuze ko kuba bari gutora bikozwe mu mutuzo ari ubudasa bw’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024,Abanyarwanda bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Bamwe mu baturage bavuganye na UMUSEKE ni abatoreye kuri site ya Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, bavuga ko bazindutse bajya gutora kandi bishimiye ko batoye mu mutuzo.

Mukabalisa Antoinette wo mu Mudugudu Gicikiza, mu Kagari ka Kagugu ati “ Naje njya k’umurongo, ngezweho ndatora nta kibazo. “
Akomoza ku mwihariko w’aya matora yagize ati “Harimo umutuzo, umuntu ari kuza gutora ubona abishaka, agatora atuje nta kibazo.”

Uyu avuga ko yizeye ko umukandida yatoye yizeye ko azakomeza gushyigikira ibyagezweho.

Sibomana Dieudone atuye mu Mudugudu wa Giheka, nawe avuga ko yatoye neza gusa yari atarasobanukirwa gutorera ku mugereka.

Ati “ Igikorwa cyo gutora kigenze neza ariko abantu ntabwo barasobanukirwa igikorwa cyo gutorera ku mugereka.”

Akomeza ati “ Ni gikorwa kiba mu gihe kirekire, cyabaga mu myaka irindwi, ubu ni imyaka itanu , kandi mu gutora tuba dushishikajwe kugera mu iterambere. Biduha ikizere ko uwo natoye ari uwingirakamaro.”

Umuhuzabikorwa w’amatora kuri site ya EP Kagugu,Nkurunziza Odile, asobanura ko gutora byatangiye ku isaha ya saa moya (7h00) ariko abaturage saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bari bahageze.

- Advertisement -

Asobanura kandi  ko igikorwa cyabanjirijwe n’indahiro z’abaseseri. Asobanura ko abafite ibibazo byihariye na bo bari gufashwa.

Ati “ Abafite ibibazo na byo turi kubikemura , tubafashije, bigendanye nuko biba bitandukanye. Tukabasha kubashyira ku mugereka.”

Akomeza ati “ Gutora ku muturage ni inshingano , ni byiza ku munyarwanda ko yakwitorera umunogeye.”

Site ya Kagugu yatoreweho imidugudu icyenda igize Akagari ka Kagugu, ifite ibyumba 38 , abaturage bagombaga gutora kuri lisiti y’itora  ni 23.232.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa cyenda igikorwa kizaba gisoje , hagakurikiraho icyo kubarura amajwi.

Indorerezi z’amatora z’Abanyamahanga zari zihari
Abaturage bishimiye ko igikorwa cyo gutora kiri kugenda neza
Site ya Kagugu yatoreweho n’abaturage barenga ibihumbi 20 .
Abaturage babanzaga bagasobanurirwa uko bagomba gutora

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW