U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$ 

U Rwanda na Korea y’Epfo  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$  yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Gihugu.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Woo-jin Jeong.

Perezida Kagame Paul, ku  wa 03 Kamena 2024, ubwo yari mu nama ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika, yahuye na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, mu Murwa mukuru w’iki gihugu, Seoul, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).

Amasezerano nk’aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Koreya ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze mu kongerera ubushobozi inzego, guhugura abakozi bahabwa ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwaremezo bito n’ibinini byifashishwa mu bukungu.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye mu iterambere cy’abanya-Koreya, (KOICA), cyateye inkunga imishinga myinshi yibanda ku ikoranabuhanga, guhanga udushya, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no kongera umusaruro w’ubuhinzi, aho mu 2022 gusa cyatanze miliyoni 173 z’amadolari.

U Rwanda na Korea y’Epfo basanzwe bafitanye ubushuti

UMUSEKE.RW