U Rwanda n’u Burundi byaganiriye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
u Rwanda n'u Burundi byaganiriye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe,  avuga ko ibiganiro byakemura ibibazo bihari.

Hashize igihe u Rwanda n’u Burundi birebana ay’ingwe ndetse imipaka ihuza ibihugu byombi irafunze.

Muri Mutarama uyu mwaka, leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose iyihuza n’u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yabanje gushinja u Rwanda gucumbikira abarwanya ubutegetsi bwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  Amb .Albert Shingiro , yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe,   ubwo yari mu nama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga na ba minisitiri bo muri Afurika ya Afurika y’Iburasirazuba.

Ni inama yaberaga muri Tanzania.

Amb .Albert Shingiro  yavuze ko ibiganiro  ari ryo shingiro ryo gukemura ibibazo bihari.

Ati “  Inzira ya diporomasi  ni igikoresho gikomeye mu gukemura amakimbirane ,umwuka mubi n’ ukutumvikana kuri hagati y’ibihugu.”

Perezida Ndayishimiye, mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku Barundi ndetse n’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2023 yashinje u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

- Advertisement -

Perezida Evariste Ndayishimiye, icyo gihe yatangaje ko  “ U Rwanda rucumbikiye, rugaburira ndetse rugaha intwaro n’imyitozo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero mu gace ka Gatumba

UMUSEKE.RW