U Rwanda rukomeje guca uduhigo muri Afurika

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Raporo ya Country Policy and Institutional Assessment ( CPIA) ya Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere, mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Perezida w’itsinda rya Banki y’Isi, Ajay Banga yatangaje ko ubukungu bwa Afurika, butanga icyizere cy’ejo hazaza, bigizwemo uruhare n’ umubare munini w’abakiri bato.

Aha yari mu nama iheruka kubera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwezi kwa 4, muri uyu mwaka.

Raporo nshya yiswe CPIA Africa, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere n’amanota 4,1 kuri 6.

Abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by’ingenzi, birimo imicungire y’ubukungu, ishyirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n’imicungire y’inzego z’abikorera n’ibigo byigenga.

Aha hose, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4, ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rwagize amanota 4,4, ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6.

Aho niho abasesengura iby’ubukungu bahera bagaragaza ko raporo zikomeje gushyira u Rwanda ku myanya y’imbere, zidakwiye gutuma rwirara ngo rwagezeyo, ahubwo zikwiye gutuma rukora cyane kurushaho.

Ni amanota meza ukurikije n’ibindi bihugu byo muri Afurika, kuko nta kindi gihugu gifite amanota arenze 3,9.

Umugabane wa Afurika uratanga icyizere ko mu bihe biri imbere uzakomeza gutera imbere mu bukungu, mu gihe leta z’ibihugu zikomeje gushyiraho ingamba na politiki byo guteza imbere abikorera nk’uko byemezwa na Banki y’Isi.

- Advertisement -

Mu myaka 10 ishize, U Rwanda rwakunze kuza mu myanya ya mbere n’amanota ari hejuru ya 4 kuri 6.

Raporo y’uyu mwaka, ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahala, bifite amanota 3,1 nk’impuzandengo rusange.

Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda kuri iyi raporo ni Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote d’Ivoire bifite 3,8.

Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Sudan y’epfo na Eritrea bifite inota 1,7.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW