U Rwanda rwavuze ku masezerano yarwo n’u Bwongereza yajemo Kidobya

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yumvise umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo gukemura ikibazo cy’abimukira, ko ariko ruzakomeza gutanga umusanzu  mu gukemura ikibazo cy’abimukira mu Isi.

Ku wa 6 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko ahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yari yarashyizweho na Guverinoma zamubanjirije.

Icyo gihe Minisitiri  Starmer yavuze ko iyi gahunda yapfuye kare kuko ngo ntiyigeze ifasha guverinoma gukumira abimukira bakoresha ubwato buto.

Yagize Ati “Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y’uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko kuva ayo masezerano yasinywa, abimukira bakomeje kuza.

Ku wa 8 Nyakanga uyu mwaka, Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda,  byasohoye itangazo rivuga ko u Rwanda rwumvise umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo gukemura ikibazo cy’abimukira, yemejwe n’Inteko zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.

Itangazo rigira riti” Ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y’Ubwongereza hagamijwe gukemura ikibazo cy’abimukira cyagiraga ingaruka ku Bwongereza  . Ni  ikibazo cy’u Bwongereza, ntabwo ari u Rwanda.”

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rikomeza rivuga ko “kandi rukomeje kwiyemeza gushakira ibisubizo ikibazo cy’abimukira mu isi, harimo gutanga umutekano, icyubahiro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira baza mu gihugu cyacu.”

Mu 2022, U Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka itanu, aho u Rwanda rwemeye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiyeyo mu buryo butemewe.

- Advertisement -

U Bwongereza bwatanze inkunga irimo miliyari 300 Frw nk’amafaranga ya zifashishwa mu kwita kuri abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu Rwanda.

Uyu mushinga wari wabanje kwanga nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rwaravuze ko uyu mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda unyuranyije n’amategeko ko kandi u Rwanda ari igihugu kidatekanye.

Mu Kuboza kwa 2023, Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bwongereza basinye amasezerano avuguruye yateganyaga ko nta rukiko ruzongera gukumira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ahubwo ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazayemeza. bazawugiraho ijambo rya nyuma.

Ndetse muri Mata uyu mwaka, Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yari yatangaje ko indege ya mbere izaza mu Rwanda nyuma y’Amatora y’u Bwongereza.

Ayo matora yarabaye, maze ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryegukana intsinzi ku bwiganze busesuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, bishyira iherezo kuri guverinoma y’abasigasira amahame y’Abongereza (Conservatives) yari iyobowe na Rishi Sunak.

Nyuma y’uko Keir Starmer ahise atorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yahagaritse gahunda ya guverinoma zamubanjirije yo kohereza mu Rwanda abimukira baba barinjiye mu Bwongereza  mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Avuga ko asanga ayo masezerano nta  musanzu yatanga mu gukemura iki kibazo ko ahubwo hazakoreshwa ubundi buryo.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW