Umugore wari umaze imyaka 43 muri gereza yagizwe umwere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Sandra (Sandy) Hemme yagizwe umwere nyuma y'imyaka 43 mu buroko

USA: Sandra Hemme, umugore wari umaze imyaka 43 ari mu buroko kubera urupfu rw’umuntu atishe, yafunguwe nyuma y’uko urubanza rusubiwemo akagirwa umwere kuri icyo cyaha. Yari yarakatiwe gufungwa burundu.

Ku myaka 20 y’amavuko nibwo Sandra yashinjwe kwica ateye icyuma Patricia Jeschke w’i St. Joseph muri Missouri, hari mu Ugushyingo 1980, uwo Patricia yakoraga mu nzu basomeramo ibitabo.

Nta bihamya byerekanaga ko ariwe wakoze icyo cyaha uretse ibyo yavuze ari ku miti igabanya ububabare ubwo yari mu bitaro by’abarwaye indwara zo mu mutwe, nk’uko byagaragaye muri dosiye ye, ubwo yasubirwagamwo bundi bushya.

Yari asanzwe rimwe na rimwe afata imiti y’indwara zo mu mutwe kuva afite imyaka 12 y’amavuko.

Sandra Hemme niwe bikekwa ko ari we munyamerikakazi wa mbere mu mateka wamaze igihe kinini muri gereza ahamijwe icyaha atakoze nk’uko abamwunganira babivuga.

Itsinda ry’abunganizi ba Sandra bashimye kuba yongeye gusubira mu muryango we, bahamya ko bazaharanira ko izina rye rihanagurwaho ubusembwa.

N’ubwo atagifunzwe, dosiye ye izakomeza gukurikiranwa nk’uko byemejwe n’Urukiko.

Gusa ingingo ziri ku mpapuro 118 y’Umucamanza Ryan Horman zatesheje agaciro ibihano byari byarahawe Hemme nk’uko yabishyikirije ku wa 14 Kamena.

Yavuze ko hari ibyemezo bigaragaza ko Hemme nta cyaha yakoze ariko ko bitahawe abamwunganiraga icyo gihe.

- Advertisement -

Yagize ati ” Uru Rukiko rwasanze ibyemezo byose bishyigikira ko uwo muntu yazize ubusa”.

Mu gusubiramo urwo rubanze basanze igipolisi cyarirengagije uruhare rw’uwitwa Michael Holman wakoranaga na Sandra Hemme, nyuma yaje gufungwa ku kindi cyaha hanyuma apfira muri gereza mu mwaka wa 2015.

Sandra Hemme yarekuwe kuri uyu wa Gatanu akaba agiye kubana n’umuvandimwe we.

Biteganyijwe ko Sandra Hemme azakenera ubufasha bwihariye kuko igihe kinini cy’ubuzima bwe yakimaze muri gereza.

Sandra (Sandy) Hemme yagizwe umwere nyuma y’imyaka 43 mu buroko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW