Umukinnyi wa AS Kigali aravugwa muri Rayon y’Abagore

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuhakura abakinnyi yagenderagaho mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yongeye kwifuza gukura umukinnyi muri AS Kigali Women Football Club, Ukwinkunda Jeannette uri mu beza iyi kipe ifite mu gice cy’ubusatirizi.

Ikipe ya Rayon Sports WFC ikomeje kwiyubaka yitegura irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ni irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Women Champions League, ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Muri uko gukomeza kwiyubaka, iyi kipe yo mu Nzove yamaze kugirana ibiganiro by’ibanze na Ukwinkunda Jeannette “Djidji” ukinira AS Kigal WFC. Jeannette ukina mu gice cy’ubusatirizi aca ku ruhande, ni umwe mu beza iyi kipe yari ifite ndetse uri mu beza bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Gusa andi makuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yari agifite amasezerano ya AS Kigali WFC ariko yasabye ko yaseswa kuko hari ibitarubahirijwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Kugeza ubu nta baruwa Djidji arabona imurekura [Realese letter], cyane ko ubuyobozi bwo buvuga akibafitiye amasezerano n’ubwo hari ibitarubahirijwe mu biyakubiyemo.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Kana Benie Axella, yahakanye aya makuru yerekeza Djidji muri Gikundiro.

Ati “Yego twaramutekereje dusanga aracyafite amasezerano. Oya ntabwo arasinya.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga uyu mukinnyi agifite amasezerano, bahisemo umuvuno wo kumutira mu kipe ye. Yanahakanye ko Djidji bazamujyana muri Cecafa mu gihe baba bataramutizwa n’ikipe ye.

Ati “Oya ariko turashaka kuzammutira ikipe ye. Ni byo turimo turatekereza kuko turamukeneye muri iriya mikino kuko afite uburambe muri yo.”

- Advertisement -

Ukwinkunda yaje muri AS Kigali WFC avuye muri Scandiavia WFC itagikina amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Djidji arifuzwa na Rayon Sports WFC
AS Kigali WFC ishobora gutakaza abakinnyi benshi uyu mwaka

UMUSEKE.RW