Umukozi wa Shema Power yishwe n’amashanyarazi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nyakwigendera Harelimana Silas

Umukozi w’uruganda Shema Power lk lt rutunganya Gas Methane yishwe n’amashanyarazi ari mu kazi.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga, 2024 mu mudugudu wa Kabusho, akagari ka Busoro mu murenge wa Nyamyumba.

Ahagana ku isaha ya saa ine (10h00 a.m), nibwo ubuyobozi bw’uruganda rwa gaz methane (Shema Power lk lt) bwatangaje ko Harelimana Silas w’imyaka 40 y’amavuko, wari umukozi wabo yapfuye igihe yarimo akora ku muyoboro utwara amashanyarazi ku ruganda.

Ubwo yari akimara gufatwa n’umuriro w’amashanyarazi bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Kigufi, ariko bagezeyo ahita apfa.

Umurambo wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Kuri telefoni umwe  bakorera Shema Power lk lt yabwiye UMUSEKE ko barimo gukorana n’umuryango wa nyakwigendera muri gahunda zo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Harelimana asize umugore n’abana bane.

UMUSEKE.RW