Umukwabo muri Gereza ya Kinshasa abasirikare batwaye telefoni n’amafaranga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gereza nkuru ya Kinshasa izwi nka Makala (Internet Photo)

Umuryango uharanira amahoro witwa Fondation Bill Clinton Pour la Paix, FBCP uvuga ko abasirikare bakoze isaka rikomeye muri gereza nkuru ya Kinshasa nyuma yo kugaragaza ko imfungwa zaho zibayeho nabi.

FBCP uvuga ko mu masaha ya saa kumi za mu gitondo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga, 2024, abasirikare bavuye mu kigo kitwa Camp Colonel Kokolo bagiye muri gereza nkuru i Kinshasa yitwa Makala basaka telefoni zose ziri mu mfungwa barazitwara.

Amakuru uriya muryango ufite ngo ni uko uretse telefoni, abasirikare banatwaye amafaranga, arimo agera ku 3000 $ ya America batwaye abanyepolitiki 8 bafungiye muri iriya gereza.

Telefoni ngo zifasha imfungwa gushakisha ubufasha kuko aho zifungiye Leta itabasha kuziha ibyangombwa nkenerwa mu buzima.

Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala wafungiwe muri iriya gereza, yabwiye TV5 Monde ko ubucucike bukabije, ubusanzwe yubatswe mu mwaka wa 1957 igenewe kwakira imfunga 1500 none ubu ifungiwemo abarenga 15,000.

Avuga ko abantu bapfa buri munsi bamwe bazize umubyigano, abanda bazize indwara z’umwanda kuko nta buvuzi bahabwa, ndetse ngo nta mazi meza ahaba.

Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Kinshasa, Constant Mutamba yahakanye ayo makuru avuga ko amashusho yatambukijwe kuri RFI na TV5 Monde ari aya kera.

Yavuze ko Leta igerageza guhundura imibereho y’imfungwa, akavuga ko imfungwa zirya inshuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi, nyamara Umunyamakuru Bujakera avuga ko barya inshuro imwe nimugoroba hagati ya saa 17h – 18h00 kandi bakarya ibiryo bidafite intungamubiri zihagije.

Bujakera avuga ko bigoye kumva uburyo imfungwa 15,000 zitekerwa hakoreshejwe inkwi zinzwe.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW