Umunyamasengesho yapfiriye mu butayu bwa “Ndabirambiwe”

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Umuturage yapfiriye mu butayu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere  tariki 29 Nyakanga 2024,mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, hatoraguwe umurambo w’umugore wagiye mu butayu buzwi nka “Ndabirambiwe”, yari ari mu masengesho.

Abaganiriye na Flash Tv bavuze ko uyu Nyakwigendera bikekwa ko yaturutse mu Karere ka Gicumbi.

Bavuze ko urupfu rwe barumenye mu rukerera ubwo biteguraga gusoza amasengesho.

Umwe mu baturage yavuze ko babyutse babona abantu bashungereye babajije bagenzi ba Nyakwigendera bakoranaga amasengesho bababwira ko ari umuntu wahaguye.

Ati ” Abo basenganaga bamubwiye ko hari ahantu bari bujye gusengera arababwira ngo ntibamusige barajyana. baraje barasenga ni we wateraga amakorasi abayoboye muri macye.”

Yakomeje agira ati “Ahagana saa Kumi n’imwe bagiye gutaha Nyakwigendera atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta yo kumuha bagira ngo nuguhera umwuka.”

Aba baturage bavuga ko umwe mu  bari  bari hamwe mu masengesho yahise ahamagara Imbangukiragutabara , yahageze, abaganga bapimye , bavuga ko byarangiye nyuma Abapolisi bahise bahagera bahita bajyana umurambo wa Nyakwigendera mu modoka.

Aba baturage bavuga ko kuri uwo musozi wa Ndabirambiwe haherutse kugwa n’undi muntu.

MURERWA DIANE

- Advertisement -

UMUSEKE. RW