Uwera ushaka kuba Depite yavuze ko  ku mutora ari  ukubaka umuryango  ushoboye

Umukandida Uwera Ndabazi Liliane uhatanira Umwanya w’Ubudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, avuga ko ni atorwa , azubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye.

Uwera Ndabazi Liliane asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ubu akaba arimo kwiyamamariza kuba  umudepite mu byiciro byihariye   by’abahagarariye abagore mu Nteko Ishingamategeko bagize 30%.

Uyu avuga  ko hari bamwe mu baturage  bumvise nabi icyo uburinganire n’ubwuzuzanye bisobanura.

Uwera avuga ko hari ubushakashatsi yakoze asanga ababyumvise nabi bagomba gusobanurirwa bakamenya icyo bivuze.

Uyu mukandida depite yabwiye UMUSEKE ko Imiryango myinshi ikunze gusenyuka, ubona itarahaye umwanya uburinganire n’Ubwuzuzanye  hagati y’Umugabo n’umugore.

Ati “Umusanzu wanjye ni uguhindura iyo myumvire nkigisha Ingo ko Uburinganire icyo bivuga ari ukuringanira imbere y’amategeko, naho  kuzuzanya bigasobanura kuzuzanya ari mu bikorwa.”

Uwera avuga ko ni atorwa azakora ubuvugizi afatanije na bagenzi be hatowe amategeko azatuma umuryango ugomba kuba udadiye kugira ngo za gatanya zigabanuke ku rugero rwiza.

Uyu mukandida avuga ko hari abahitamo kubana n’abafite ubushobozi buhambaye atari kubakunda ahubwo ari ukugira ngo nibamarana amezi atandatu ,  umwe mu bashakanye azatangira gusaba gatanya agamije kugabana uwo mutungo 50% buri wese.

Ati “Tuzafatanya n’abandi kunoza ayo mategeko azatuma Umugabo n’Umugore bibona mu muryango mwiza aho kurarikira ibintu.”

- Advertisement -

Uwera avuga ko amakimbirane menshi ari aho ashingiye, kandi agira ingaruka ku igwingira no ku mikurire y’abana.

Yavuze ko iyo umuryango udatekanye  n’iguhugu kiba kidatekanye.

Mu bindi uyu mu kandida azitaho ni atorwa avuga ko azatoza abakiri bato kwikorera, bakihangira imirimo kuva ku myaka micye.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW