Abagore bijukiye gucunga umutekano mu Rwanda

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Ab'igitsinagore bitwaye neza muri Aya mahugurwa

Ab’igitsinagore bitabiriye amahugurwa yo gucunga umutekano bya kinyamwuga, barashimangira ko biteze iterambere no gutanga umusanzu ufatika mu kurinda umutekano w’abantu n’ibintu mu Rwanda.

Mu mwaka 30 ishize, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga, bituma abagore batangira gutinyuka imirimo yafatwaga nk’igenewe abagabo.

Urugero ni abagore n’abakobwa bagera kuri 25 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi mu kigo gicunga umutekano cya Highsec Company.

Ni ab’igitsinagore baje ku isonga mu guhabwa ibihembo kubera kwitwara neza, bagahamya ko ntaho basigaye inyuma kuko imirimo yose bayishoboye.

Bertride Mukantwari, umwe mu basoje aya mahugurwa akaba ari mu bahize abandi mu masomo bahawe, avuga ko mbere yitinyaga, ariko ubwo yatangiraga amasomo ari kumwe n’abagabo, yaje gutinyuka binamuhesha ishimwe.

Ati ” Mbere nza numvaga mfite ubwoba nkibaza ukuntu narara amajoro ndi umugore. Ariko kubera amasomo twahawe, namenye ko ngomba gucunga umutekano no mugihe boss wanjye yagiye aryamye.”

Gashema Nephtal avuga ko abakobwa biganye bari abahanga cyane kuko ntacyo umugabo yakora ngo kibananire.

Ati ” Mu masomo twahabwaga, wasanga twese dukora kimwe nk’abakobwa twiganaga, ndetse n’abasore ntacyo tubarusha. Ahenshi, ni aho baturushije.”

Umuyobozi mukuru wa Hightsec Company, SSP (Rtd) Mulayire Hermes, yavuze ko amasomo batanga mu gihe cy’amezi atatu ari ingirakamaro, ndetse bigatuma abakobwa barushaho kwigirira ikizere.

- Advertisement -

Ati ” Dufatanya n’izindi nzego z’umutekano, cyane cyane polisi, bituma bigirira ikizere kandi bakabikora neza. Ndetse n’abakobwa mu myiyerekano bakoze mwabonaga ko ntawe batandukanya n’abasore biganye.”

Uwari uhagarariye Polisi y’igihugu muri uwo muhango, SSP Mark Muvunyi, yashimiye abateguye aya masomo n’uruhare bagira mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Yasabye abinjiye muri aka kazi gukora kinyamwuga, gukorana n’izindi nzego z’umutekano nk’uko babihuguriwe.

Ati ” Nkaba mbasaba rero ko amasomo baherewe hano bakwiye kuyazirikana no kuyakurikiza mu kazi bagiyemo, bakazagaragaza ubunyamwuga, ndetse n’akazi kanoze.”

Abanyeshuri basoje aya masomo bagera kuri 50, abakobwa 25 n’abahungu 25 muri rusange. Abarenga 2000 nibo bamaze kunyura muri iri shuri.

Ab’igitsinagore bitwaye neza muri aya mahugurwa
Abahawe impamyabushobozi basabwe gukora kinyamwuga

UWIMANA JOSELYNE / UMUSEKE.RW