Abakirisitu Gatorika bakoraniye i Kibeho kwizihiza ‘Assomption ‘

Abakristu baturutse mu bihugu bitandukanye barenga ibihumbi 85 bizihirije umunsi mukuru wa Assomption ku Ngoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho .

Igitambo cya Misa ntagatifu cyayobowe na Mgr Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Gikongoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko kuri uyu munsi  haitabiriye abantu benshi kuko mu gitaramo gusa  bari biteze ababarirwa mu bihumbi 25 nyamara haraye ababarirwa mu bihumbi 85.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi na ho twari twiteze ababarirwa mu bihumbi 50, ariko hari abarenga ibihumbi 85.”

Umwe muri bitabiriye yagize ati “Ni ubwa mbere nabona abantu bangana gutya i Kibeho. Harimo abanyamahanga benshi nk’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Abanyarwanda na bo bari benshi kandi si Abagatolika gusa.”

Yunzemo ati “Njyewe hari n’abasengera mu yandi madini nahabonye. Ndatekereza ko umubare wiyongereye cyane kubera ko insengero nyinshi zifunze. Hari n’abagiye baza, ugasanga biyegeranyije ahantu biherereye bagasenga, kuko bari bazi ko bari i Kibeho ho nta wababaza impamvu bahateraniye.”

Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Gikongoro, Mgr Celestin HAKIZIMANA, yasabye abakirisitu kwitoza imigenzereze ya Bikiramariya.

Ati “Umubyeyi Bikiramariya,  umubyeyi wacu n’uwa kiriziya, muri uru rugendo nyobokamana iKibeho kwa nyina wa jambo, twishimane nawe uyu munsi, turirimbe, tubyine, twiyambaze Imana, tumusaba kuturera neza nkuko yareze umwana w’Imana kugira ngo natwe tumubere abana beza nawe atubera umubyeyi.”

I Kibeho ku butaka butagatifu hakoraniye ibihumbi

- Advertisement -

UMUSEKE.RW